Umusore w’i Nyanza yapfuye acigatiye icupa ry’inzoga

Ku mugezi bavomaho amazi mu Mudugudu wa Rugwa, Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi hasanzwe umurambo w’umusore w’imyaka 37, ubuyobozi buvuga ko basanze acigatiye icupa ririmo inzoga nke.

Nyakwigendera yitwa Nsengumuremyi Athanase yari ingaragu ,akaba yaracumbitse mu mudugudu wa Karehe ho mu murenge wa Cyabakamyi ari naho avuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera byagaraga ko yari yanyoye.

Ati“Umurambo we twasanzwe afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko harimo inzoga yariho anywa ariko atarayimaramo.”

Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko nyakwigendera yabanje kunywera inzoga mu kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi anakomeje i Cyabakamyi hafi yaho atuye yongera kuzinywa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza