UPDATED: P. Kagame yagiye i Rubavu kwirebera akaga ibiza byateje abaturage

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagiye i Rubavu aho asura abagizweho ingaruka n’ibiza mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse ababwira ijambo ry’ihumure.

Perezida Kagame yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rubavu

Mu mvura n’ubu ikigwa, Perezida Paul Kagame yagiye ahantu hatandukanye.

Muri uru ruzinduko umukuru w’igihugu yarebye uburyo umugezi wa Sebeya wateje ibiza bikomeye muri aka gace, anasura ishuri ribanza rya Centre Scolaire de Nyundo, na ryo rikunze kwibasirwa n’ibiza.

Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bari kuri site y’agateganyo ya Inyemeramihigo mu Karere ka Rubavu.

Ibiza tuzabitsinda…

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku baturage yababwiye ko yajyanywe no kubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo bakomeze kwihangana kubera ibiza byabagwiririye, ariko binagwirira igihugu.

Ati “Ibiza byatugwiriye, imyuzure, inzu zangiritse, abacu twatakaje ari na cyo kibazo kinini cyane, abakomeretse, ibyo byose ndazi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye na byo, icyanzanye hano cyari ukubasura.”

Yabwiye Abaturage ko Leta ibatekereza, kandi uko bahangayitse na yo biyihangayikishije, ikaba ikora ibishoboka ngo ishobore kubafasha mu bihe bitoroshye barimo.

Perezida Kagame yavuze ko Leta igiye gukora ibishoboka mu gihe gito abashobora gusubira mu byabo bakabisubiramo, ariko ubu igikomeye ngo ni ugufasha abaturage kubona ibibabeshaho muri iki gihe batari mu byabo, kandi ntacyo bakora kibabeshaho.

- Advertisement -

Yagize ati “Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza, na byo muri iki gihe turabikosora, kuko ibishoboka ni byinshi. Hari ubwo abantu bashobora ibintu ariko ntibakore uko bingana, turagira ngo rero ibishoboka, ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo zirya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n’abandi, ibyo rwose turabyihutisha mukomeze kwihangana mutwihanganire, cyane cyane ni cyo cyanzanye hano.”

Yavuze ko imvura, izuba, n’ibiza biza mu buryo bidasanzwe bigahitana ubuzima bw’abantu, hari aho birenga ubushobozi bwa muntu ku buryo ntacyo yakora ngo abibuze, ariko ngo gufasha abakiriho byo biri mu bushobozi bwa Leta.

Perezida Kagame yavuze ko ubwe yirebeye ibyagiye byangirika, inzu z’abantu, amashuri, inganda n’ibindi, kandi ngo ibyo ntibiri Rubavu gusa hari n’ahandi biri, yasabye abaturage kwihangana no gukorera hamwe.

Ati “Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”

Ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajayaruguru n’iy’Amajyepfo byahitanye ubuzma bw’abantu bagera ku 131 abandi basigaye bibasiga iheruheru.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW