Urubyiruko rw’aba-Islam ruteraniye mu Rwanda rwiyemeje guhangana n’iterabwoba

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umwe mu

Urubyiruko rw’Abayisilamu rwo mu bihugu 40 byo ku Mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa yo gusoma igitabo Gitagatifu cya Korowani, ruratangaza ko rwiyemeje gukoresha ubumenyi bahabwa mu guhangana n’abafite inyungu mu bikorwa by’iterabwoba.

Kabatesi Latifah, Umunyarwandakazi na we witabiriye aya marushanwa

Aya amarushanwa ngarukamwaka yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, atangirizwa mu Karere ka Gicumbi azasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Yitabiriwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa baturutse mu bihugu 39 byo ku mugabane wa Afurika n’u Rwanda rwayakiriye, akaba ari amarushanwa ari kuba ku nshuro ya cumi.

Uwa mbere muri aya marushanwa ahembwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, n’abandi mu byiciro byabo bagenda babona ibihembo bitandukanye, kandi na buri wese witabiriye agahabwa ishimwe.

Babwiye UMUSEKE ko abagifata idini ya Isilamu mu ishusho y’iterabwoba babiterwa n’ubumenyi buke bwo kudasobanukirwa amategeko y’idini ya Islam.

Bagaragaza ko aya marushanwa abafasha kongera ubumenyi ku bikubiye muri Korowani, kandi bakunguka inshuti zo hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

Ahishakiye Madjid, wo mu Burundi mu Ntara ya Ngozi avuga ko Igitabo gitagatifu cya Korowani gikubiyemo inyigisho nyinshi zitegurira umuntu kwitwara neza, bityo ko uwacengewe na zo adashobora kwishora mu bikorwa by’ubwiyahuzi n’iterabwoba.

Ati “Hakwiye gukomeza kongera ubumenyi ku rubyiruko rw’Abayisilamu, bagakangurirwa gusoma Korowani kugira ngo amakosa akunze kugaragara kuri bamwe muri bo nk’ibikorwa by’ubwiyahuzi abashe gukosoka.”

Kabatesi Latifah, wo mu Rwanda avuga ko abishora mu bikorwa by’iterabwoba baba bafite ubumenyi buke kuri Korowani cyangwa se bafata inyigisho uko zitari.

- Advertisement -

Ati ” Ni ukwirinda abo bantu badushuka kuba twajya muri iyo mitwe y’iterabwoba, tukabyamaganira kure tugakora ibyo Allah yadutegetse.”

Latifah avuga ko nk’abana b’abakobwa, Korowani ibigisha kugira imico myiza, kwambara bikwije n’andi masomo, avuga ko akomeza kumufasha mu myitwarire ye ya buri munsi.

Niyitanga Djamidu, umwe mu bahagarariye amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani, avuga ko abagifata idini ya Isilamu mu ishusho y’iterabwoba babiterwa n’ubumenyi buke ku mategeko y’idini ya Islamu.

Ati “Korowani twigisha aba bana, ni yo itwigisha kubana na buri wese, ni yo itwigisha ko abantu ku Isi barimo imyemerere n’amoko n’amahanga bitandukanye, byose bikabafasha kubana neza no kubaka ubuzima bwabo”.

Avuga ko kwigisha abana Korowani bakanatozwa kuyifata mu mutwe, ari yo ntambwe ya mbere mu kurwanya abafite imyumvire mibi igaragara kuri bamwe mu rubyiruko rw’Abayisilamu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi gatangirizwamo aya marushanwa, bushimira umuryango w’Abayisilamu ku bufatanye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’abaturage, harimo nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye n’ibindi.

Umwe mu bitabiriye aya marushanwa aturutse mu Burundi
Niyitanga Djamidu, umwe mu bahagarariye amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Gicumbi