Urubyiruko rwigishijwe imyuga rwahawe ibikoresho bizarufasha gusezerera ubukene

RUHANGO: Abasore n’inkumi bo mu miryango ifite amikoro make yo mu Murenge wa Kabagali bize imyuga iciriritse bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Abasore n’inkumi bashyikirijwe ibikoresho bitandukanye birimo imashini zidoda

Ni urubyiruko rwize imyuga itandukanye mu gihe cy’umwaka babifashijwemo n’Umuryango ZOE Rwanda.

Bagaragaje ko ubumenyi butandukanye babonye babukesha ZOE Rwanda bugenda bubageza ku bushobozi bw’amafaranga n’indi mitungo, ku buryo bagaragaza ikizere cy’ejo hazaza.

Umwe muri bo yagize ati “Mbere nigeze kwiga imyuga y’ubudozi bw’imyenda ariko bigoye kugira ngo mbukore kubera ubushobozi n’ikibazo cy’imyumvire, gusa ZOE Rwanda yaraje itwigisha kwiteza imbere no gutinyuka ubu maze kugera ku rwego rwiza.”

Undi nawe yagize ati “Mu Kabagari dutuye urubyiruko ntirwari rubayeho neza kubera kutambara neza no kubona mituweli byari ikibazo, ZOE Rwanda yarabikemuye binagendanye ko ubu twatangiye gukora imishinga ibyara inyungu.”

Umuyobozi wa ZOE Rwanda Mujawimana Epiphanie yashimiye urubyiruko rwemeye kwishyira hamwe ndetse n’izindi nzego zabafashije.

Ati“Ndashimira inzego z’igihugu kuva ku mudugudu kuko nibo badufasha no kuba twabona abo twigisha cyane ko nkatwe tuza tutazi n’urwo rubyiruko rufite ikibazo ariko inzego z’ibanze zibazi ziradufasha cyane.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yasabye uru rubyiruko gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, gukoresha neza no kudasesagura ibyo bunguka no gukomeza guharanira kugera ku ntego nziza.

Yagize ati “Hari amahirwe y’inguzanyo za VUP zitangirwa ku rwego rw’umurenge zikishyurwa ku nyungu ntoya cyane mu gihe cy’imyaka ibiri.”

Mayor Habarurema yabashishikarije kwitabira gusaba izo nguzanyo kugira ngo babashe gukomeza kongera ubushobozi bwabo, bityo biborohere kugera ku byo bifuza.

- Advertisement -

Urubyiruko rwahawe biriya bikoresho rwemeje ko byose babikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubakunda cyane.

Abahawe ibikoresho bize imyuga itandukanye ariyo ubudozi, ubwubatsi, kogosha, gusudira n’ububaji bose hamwe bakaba ari 42.

Urubyiruko rwahawe ibikoresho bitandukanye
Ubuyobozi bw’akarere bwashishikarije urubyiruko kujya gufata inguzanyo

Theogene NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW