Urukiko rwanzuye ko rwiyemezamirimo Dubai afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko rwiyemezamirimo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai n’abo bareganwa bafungwa iminsi 30 by’agateganyo, urubunza rwabo rujyanye n’inzu z’umudugudu w’Urukumbuzi Dubai yubatse zimwe zigahirima bidateye kabiri.

Inzu zubatswe na Dubai zatangiye gusenyuka zitamaze kabiri (Photo Internet)

Umucamanza yavuze ko hari hari ‘impamvu zikomeye’ zituma bakurikiranwaho ibyaha bakekwaho.

Inkuru dukesha Taarifa.rw ivuga ko Nkurikiyimfura Theopiste na we uregwa muri uru rubanza, urukiko rwategetse ko arekurwa by’agateganyo, ariko ategekwa gutanga ingwate ya miliyoni 3Frw.

We azajya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi abiri.

Rwamulangwa Steven wabaye Mayor wa Gasabo, Mberabahizi Raymond na Nyirabihogo bigeze kuba abayobozi mu Karere ka Gasabo na bo bashinjwa gukoresha ububasha bahabwaga n’itegeko mu nyungu zabo bwite, mu mushinga wiswe Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.

Mu iburanisha ryabanje Ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko mu mwaka wa  2013 Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kubaka inzu ziciriritse 300, ariko yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.

Mu mwaka wa 2015 izi nzu zagenzuwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire, Rwanda Housing Authority cyerekana ko zitujuje ubuziranenge, haba ibyuma bikoze inkingi n’imbaho zakoreshejwe bubaka.

Iki kibazo cyaje kugarukwaho na Perezida Kagame, ubwo zimwe mu nzu za Dubai zagwiraga abazirimo, bituma inzego zibihagurukira.

IVOMO: Taarifa.rw

- Advertisement -

UMUSEKE.RW