Urukiko rwategetse ko Aimable Karasira yongera gusuzumwa ko afite uburwayi “bwo mu mutwe”

Karasira Aimable Uzaramba uzwi nka Prof. Nigga wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, urukiko kuri uyu wa Gatatu rwategetse ko azongera gusuzumwa niba afite ikibazo mu mutwe, ndetse n’ubundi burwayi butandukanye.

Karasira Aimable uzwi nka Prof. Nigga ubwo aheruka mu Rukiko (ARCHIVES)

Ku cyiciro cy’urukiko i Nyanza Karasira Uzaramba Aimable asanzwe aburaniramo hari hateganyijwe ko Karasira afatirwa icyemezo ku rubanza rwe.

Icyemezo cyari gufatwa Karasira ari mu cyumba cya gereza, agakurikirana uko icyemezo gisomwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Video conference”.

Bwana Karasira ntiyagaragaye muri icyo cyumba, gusa UMUSEKE wakurikiranye iri somwa ry’icyemezo wamenye amakuru ko yanze kuza gukurikirana icyo cyemezo, aho afungiye muri gereza ya Mageragere.

Urukiko rwariherereye rusuzuma niba raporo rwahawe ya Dr. Muremangingo Rukundo Arthur ko yujuje ubuziranenge cyangwa akwiye kongera gusuzumwa.

Uruhande rwa Karasira n’ubwunganizi bwe bwemeraga iyo raporo ko yujuje ubuziranenge bityo yahabwa agaciro.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwasabaga ko iyo raporo yateshwa agaciro ahubwo Karasira Uzaramba Aimable akongera gusuzumwa n’itsinda ry’abaganga batandukanye banaturutse mu bitaro bitandukanye ari batatu.

Urukiko rwasanze Karasira Uzaramba Aimable akwiye kongera gusuzumwa n’abaganga batatu bo mu bitaro bya Caraes Ndera nk’uko byari bikubiye mu cyemezo cyarwo cyafashwe taliki 06/04/2023.

Urukiko kandi rwavuze ko nta kibazo  ko mu bazasuzuma Karasira Uzaramba Aimable alias Prof. Nigga hakongera kugaragaramo Dr. Muremangingo Arthur Rukundo wari wamusuzumye.

- Advertisement -

Ikindi urukiko rwashingiye rufata kiriya cyemezo, ni uko Karasira Uzaramba Aimable atasuzumwe n’abaganga batatu ndetse n’ibitaro ntibitange impamvu bitakozwe.

Urukiko rwanategetse ko ibitaro bya Caraes Ndera ari byo bizagena abaganga bazasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.

Urukiko rwategetse ko raporo igaragaza ibya Karasira Uzaramba Aimable izatangwa bitarenze taliki 16/06/2023.

Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside, guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibyaha byose aregwa arabihakana, ndetse yakunze kumvikana avuga ko na we atari we, abiterwa n’uburwayi kandi binaturuka kuba yaratakaje umuryango we ugizwe n’ababyeyi, ndetse n’abavandimwe be.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Evode Kayitana mu miburanire ya Karasira humvikanagamo amagambo akakaye, ndetse ubuheruka yaranatukanye anasohoka iburanisha ridasojwe akora ibisa nk’imyigaragambyo.

Urubanza rwageze hagati Karasira Aimable abwira Umucamanza ati “Ndigendeye”

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza