Abakinnyi ba Rayon bitwikiriye ijoro berekeza i Huye

Nyuma yo kwanga kujyana na bagenzi ba bo ubwo berekezaga mu Karere ka Huye, abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdoul bafashe icyemezo cyo gusanga abandi ariko bagenda mu gicuku.

Rayon yagiye i Huye mu bice

Ku wa Kane tariki 1 Kamena 2023, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu Karere ka Huye ariko abakinnyi bagenda mu bice bitatu kubera abishyuza imishahara ikipe ibafitiye.

Abarimo Hértier Nzinga Luvumbu bahise bafata icyemezo cyo kugenda, ariko abandi barimo kapiteni w’ikipe n’umwungirije, bafata icyemezo cyo gusigara i Kigali ariko birangira bagiye.

Nyuma yo kwanga kujyana n’abandi mu modoka y’ikipe, abandi bafashe icyemezo cyo kugenda kuko nta yandi mahitamo bari bafite.

Abagiye mu ijoro, ni Rwatubyaye Abdoul, Ndizeye Samuel, Ngendahimana Eric, Hategekimana Bonheur, Mitima Isaac na Willy Essomba Léandre Onana. Aba bivugwa ko berekeje i Huye mu ijoro ndetse bakagerayo mu masaha akuze ya Saa sita z’ijoro.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ubwo aba bakinnyi bageraga i Huye, ubuyobozi butifuzaga ko binjira mu mwiherero ndetse butanifuza ko bakinishwa umukino wa APR FC uteganyijwe ejo Saa cyenda z’amanywa ariko umutoza Haringingo ntabikozwa kuko ari abakinnyi ngenderwaho.

Bivugwa ko abakinnyi ba Rayon Sports baberewemo imishahara y’amezi abiri, ya Mata na Gicurasi.

 

Bivugwa ko Osaluwe we yafatanye mu mashati na Paul Were ubwo bari bageze i Nyanza
Onana ari mugeze i Huye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 1 Kamena

UMUSEKE.RW

- Advertisement -