Abana bahize abandi mu marushanwa yo kwandika bahawe umukoro

Abana 48 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu barenga 1000 bitabiriye amarushanwa yo kwandika ibitekerezo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe bahembwe basabwa guhora bashaka ibisubizo by’ibibazo bikigaragara mu muryango Nyarwanda.

Gaspard Twagirayezu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye
Ni amarushanwa ngarukamwaka yateguwe na Kigali Public Library k’ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi yitabirirwa n’abana 1274 baturuka mu bigo bitandukanye barushanwaga mu kwandika neza no guteza imbere ibitekerezo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu ndimi zitandukanye zikoreshwa mu Rwanda.

Yatangiye mu 2021 afite intego yo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, aho kuri iyi nshuro abayitabiriye bakoraga mu byiciro bitandukanye, abahize abandi bahabwa ibihembo birimo mudasobwa igendanwa, telephone zigezweho zirimo na tablets, amagare, ibitabo n’ibindi.

Bamwe mu bana bitabiriye aya marushanwa, bemeza ko bayishimiye cyane kandi byabahaye imbaraga zo kwaguka mu bitekerezo no kurushaho gukora cyane.

Nkurunziza Olivier, afite ubumuga bwo kutabona, ni umwe mubayitabiriye ndetse arayatsinda, yagize ati “Ndishimye cyane kuba natsinze kandi bimpaye kugira intego nziza ndetse no kumva ko ngomba gutegura ejo hazaza nk’abantu badafite ubumuga nta mbogamizi.”

Nshimiyumukiza Bruno nawe yagize ati” Ndishimye cyane kuko natsinze mu Kinyarwanda, bimpaye umwanya wo gukomeza gutekereza kuko baradukosoraga bakatwereka uburyo bwo kwandika neza ibitekerezo byacu. Nzakomeza kubiteza imbere.”

Umuyobozi wa Kigali Public Library, Tessy Rusera, avuga ko aya marushanwa ngarukamwaka abafasha gushyira mu bikorwa integanyanyigisho za Minisiteri y’Uburezi no gufasha abanyeshuri kuzamura ubumenyi bwabo mu kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa.

Yagize ati” Aya marushanwa yo kwandika azabafasha mu kuzuza integanyanyigisho za Minisiteri y’Uburezi ndetse afashe n’abanyeshuri kongera ubumenyi bwabo mu myandikire no kubyaza umusaruro aya mahirwe. Natwe twayateguye ngo tubafashe gusoma, kwiga no kuvumbura.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yashimye abanyeshuri bitabiriye aya marushanwa, abasaba gukoresha imbaraga zabo mu kugaragaza ibitekerezo byabo.

- Advertisement -

Yagize ati” Aba bana bakiri bato batugaragarije impano zitandukanye, turabasaba ko bazikoresha mu kuzana impinduka nziza zikenewe.”

Avuga ko iyo umwana yandika aba ari amahirwe yo kubwira bagenzi be icyo atekereza ku kibazo kimuri imbere, mu muryango no gutanga igisubizo kuri icyo kibazo, ko bakwiriye kubigira umuco.

Abafatanyabikorwa b’uyu mushinga ugamije gufasha abana kuzamura impamo zabo mu kwandika, barimo na USAID Tunoze Gusoma, Save the Children, Soma Box n’abandi bemeza ko bazakomeza gufasha uyu mushinga bagamije kuzamura uburezi n’ubumenyi bwabo.

Kigali Public Library ni isomero rigezweho rifasha abantu mu guteza imbere umuco wo kwigisha, gusoma rifite intego yo kwegereza abaturage ibitabo byo gusoma no kwigiramo n’ibyumba by’ikoranabuhanga no guhangiramo udushya.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW