Abanya-Kenya bihariye ibihembo muri Peace Marathon

Muri Marato Mpuzamahanga yitiriwe Amahoro, Kigali International Peace Marathon, abaturuka mu gihugu cya Kenya, bihariye imidari ya Zahabu.

Umunya-Kenya, George Onyancha yahize abandi mu bilometero 42

Kuri iki Cyumweru ni bwo hakinwe is isiganwa ry’amaguru ryitiriwe Amahoro. Abagera ku bihumbi 10 baturutse mu bihugu 48 ni bo bitabiriye iri siganwa.

Ryabanjirijwe n’abatarabigize umwuga, Run For Peace, basiganwe mu ntera ingana n’ibilometero 10. Muri iki Cyiciro hagaragayemo bamwe mu bayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, uw’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n’abandi.

Hakurikiyeho abahatanwaga muri Marato y’ibilometero 42 (42KM) n’igice cya Marato cy’ibilometero 21 (21KM) mu byiciro byombi.

Mu cyiciro cya Full Marathon, Abanya-Kenya umunani ni bo bafashe imyanya ya mbere. Aba bayobowe na Onyancha George Nyamori wakoresheje amasaha abiri n’iminota 17 n’amasegonda 41 (2h17’41”). Yakurikiwe na Kurui Silas Kiprotich wakoresheje amasaha abiri n’imibota 18 n’amasegonda 11 (2h18’11”).

Muri Half Marathon mu bagore na ho, mu myanya umunani ya mbere, Abanya-Kenya bafashe irindwi, Umunyarwandakazi Marthé Yankurije abonamo umwanya wa Karindwi.

Mu cyiciro cy’abagore cy’ibilometero 21, Moseti Winfrida Moraa ukomoka muri Kenya, yabaye uwa Mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 12 n’amasegonda 40. Yakurikiwe na mugenzi we wo muri Kenya, Lelei Lilian Jepkemboi wakoresheje isaha imwe n’iminota 12 n’amasegonda 36.

Mu cyiciro cy’abagore mu bilometero 42, Umunya-Éthiopie, Tsega Muluha yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri n’iminota 35 n’amasegonda 17, akurikirwa n’Umunya-Kenya, Charop Sharom Jemutai wakoresheje amasaha abiri n’iminota 36 n’amasegonda atanu.

Mu cyiciro cy’abagabo mu bilometero 21, Abanya-Kenya umunani bayobowe na Kipyeko Kennedy wakoresheje isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda 52 ni bo baje imbere. Yakurikiwe na Mburu Jonh Muiruri wakoresheje isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda 54.

- Advertisement -

George Onyancha wabaye uwa Mbere muri Full Marathon, yari yabaye uwa Gatatu mu mwaka ushize ubwo yitabiraga Kigali International Peace Marathon.

Umunya-Éthiopie ni we wabaye uwa Mbere mu bagore basiganwaga ibilometero 42
Isiganwa ryo ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi 10
Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ari mu bitabiriye iri siganwa
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari mu bitabiriye iri siganwa
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yitabiriye iri siganwa

UMUSEKE.RW