Abarimo Rocky Kimomo begukanye ibihembo muri KIMFEST Awards 2023-AMAFOTO

Rocky Kimomo umaze kugwiza igikundiro mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda n’abiganjemo urubyiruko rwihebeye ibijyanye no kumurika imideli bahize abandi muri KIMFEST 2023 Awards bahembwe mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere impano zabo.

Byari ibyishimo muri KIMFEST Awards 2023

Ibihembo bya Karisimbi International Multicultural Festival 2023 byateguwe na Karisimbi Events isanzwe itegura amarushanwa ateza imbere abanyempano n’ibihembo bihabwa abo mu byiciro bitandukanye.

Ibirori byo gutanga ibihembo byabereye kuri ONOMO Hotel ku mugoroba wo ku wa 02 Kamena 2023. Ni umugoroba wahiriye Rocky Kimomo kuko ni we wegukanye umwanya w’Icyamamare cyambara neza mu bagabo.

Mu bindi byiciro, Cedrick Benimana yabaye umunyamideli w’umwaka mu cyiciro cy’abagabo mu gihe Ishimwe Charlene yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagore.

Igihembo cya Fashion Agency y’umwaka cyegukanwe na RIFI Fashion Agency mu gihe ukora make up zo mu mideli yabaye Nana Beauty 250 wo mu Karere ka Rwamagana.

Umufotozi w’umwaka yabaye uwitwa Babou Daxx mu gihe Nuru Ahmed yegukanye igihembo cy’umwaka mu batunganya amashusho.

Huguette Nikuze umuhanga mideli mu gihugu cy’u Burundi witabiriye ibi birori yasangije ubunararibonye bwo muri kiriya gihugu, asaba bagenzi be bo mu Rwanda kurenga imipaka.

Yagize ati “Ubumenyi mufite mugomba kubukoresha mukereka Isi yose ibyiza n’umuco w’u Rwanda, imyambaro yanyu ikagera kure mukabona amafaranga kuko arahari mu mideli.”

Hagenimana Philemon Umuyobozi mukuru wa KTN Rwanda yahembwe nk’Ikigo cya mbere gicuruza ubutaka yavuze ko biyemeje gufasha urubyiruko rwo mu myidagaduro kugira ngo narwo rukanguke rugure ubutaka.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dutera inkunga urubyiruko rw’uyu munsi kuko nibo baguzi b’ibyo dukora, abo mu myidagaduro n’abo rwose baze tubahe ubutaka bagire aho batura hazwi kandi heza kugira ngo akazi kabo bagakore batekanye.”

- Advertisement -

Emmanuel Mbonabucya umuyobozi wa Amahoro Industries Ltd, uruganda rukora imiheha ibungabunga ibidukikije n’amakaroni nawe avuga ko gushyigikira urubyiruko ari umusanzu ukomeye ku iterambere ry’Igihugu.

Yagize “Urubyiruko bari mu benshi mu bakoresha imiheha yacu n’ibindi bicuruzwa byacu, turifuza rero ko baba abambere mu kudufasha kurwanya ibibazo by’ibidukikije.”

Mbonabucya avuga ko bakora imiheha ifite umwihariko udasanzwe aho iyo umaze gukoreshwa unaribwa kuko ukoze mu muceri, ni umuheha kandi ushobora gukoreshwa nk’ifumbire kuko ubora.

Kamasoni Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi mberajisho mu Inteko y’Umuco, yavuze ko bishimiye uburyo KIMFEST Awards 2023 yagaragaje ko ubuhanzi bw’imideli bugeze ku rwego rushimishije.

Avuga ko nk’inteko y’umuco biteguye gukomeza gushyigikira abari muri uru ruganda kuko abarubarizwamo bazi akamaro k’ibyo bakora.

Yagize ati “Ubuhanzi ni ubutunze nyirabwo, tubafasha kubaha bwa burenganzira bwo gukora ubuhanzi bwabo, kubafasha iyo bari buserukire Igihugu n’ibindi.”

Kamasoni avuga ko hari gahunda yo kongerera ubumenyi abarimo abanyamideli kugira ngo bakore ibyo bazi atari ukugendera ku mpano gusa.

Yagize ati “Atari ukwiga gusa ahubwo bakajya no ku isoko Mpuzamahanga bagapiganwa, ubwo rero ni ugukomeza kubaba hafi tukabafasha no kubona amaserukiramuco yo hanze.”

Inteko y’Umuco yavuze ko hari gukorwa ubushakashatsi ku myambarire izafasha abahanga imideli kumenya urugero rudahungabanya indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Kamasoni Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi mberajisho mu Inteko y’Umuco
Hagenimana Philemon Umuyobozi mukuru wa KTN Rwanda avuga ko bari gufasha urubyiruko gutunga ubutaka
Rocky Kimomo avuga ko ariwe wambara neza mu Rwanda ariyo mpamvu yabihembewe
Emmanuel Mbonabucya umuyobozi wa Amahoro Industries Ltd

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW