Abaturarwanda basabwe guca ukubiri na Pulasitiki ikoreshwa inshuro imwe

Minisiteri y’Ibidukikije irasaba Abaturarwanda guca ukubiri no gukoresha ibikoresho bya pulasitiki n’amasashi bikoreshwa inshuro imwe kuko bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije muri Siporo rusange yo kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe

Amasashe na pulasitiki bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bidukikije, iyo byajugunywe mu bidukikije byangiza ubutaka, amazi, bikaziba inzira z’amazi bigatera imyuzure.

Gukoresha ibi bikoresho kandi bitera indwara zitandukanye kuko bikozwe muri gazi n’ibinyabutabire bigira ingaruka ku binyabuzima.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye abitabiriye siporo rusange yo kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa ko bakwiriye guha umwanya ibidukikije bigahumeka.

Yasabye ko abantu bakwiriye guca ukubiri no kugura imitobe iri mu macupa ya pulasitiki ndetse n’imiheha ya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa.

Yatangaje ko Rwanda ruyoboye itsinda ry’Ibihugu byishyize hamwe mu guhangana n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Yagize ati ” Ndasaba abantu kujya bashyira amacupa manini y’amazi mu biro no mu ngo kugira ngo abantu bakoreshe amazi meza mu macupa akoreshwa igihe kinini.”

Dr Mujawamariya yibukije ko buri wese niyiha intego yo guhangana n’ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, u Rwanda ruzagera ku ntego rwiyemeje.

Buri wa 05 Kamena hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w‘ibidukikije, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo gushishikariza Isi yose kwitabira ibikorwa bigamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW

- Advertisement -