Aho bagemuraga amata hameze ibyatsi bahitamo kuyajyana mu bamamyi

NYAMASHEKE: Aborozi bagemuraga umukamo ku Ikusanyirizo ry’amata ryubatse mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri bavuga ko rimaze imyaka ibiri ridakora, aho ryakoreraga hameze ibyatsi.

Ikusanyirizo ry’amata ryamezeho ibyatsi

Ni Ikusanyirizo rya Koperative yitwa “Giramata Bushekeri” aborozi bavuga ko bavunwa no kubona aho bagemura umukamo bagahitamo kuwuha abamamyi.

Umworozi witwa Rubangura Zabron avuga ko bagifite ikusanyirizo ry’amata babonaga umusaruro ushimishije nta mvune z’urugendo bahuye nazo.

Yagize ati “Ubu amata akusanywa n’umuturage wabyiyemeje akayagemura ku ruganda, amata aracyajyanwa mu bamamyi. Turifuza ko twagira ikusanyurizo hafi amata agakomeza kujya ku ruganda aturutse ku ikusanyirizo ritwegereye.”

Undi mworozi nawe yagize ati “Ikusanyirizo rimaze nk’imyaka ibiri ridakora twajyaga turijyanamo amata umuntu yakamye mu gitondo ryadufashaga kubona amafaranga.”

Basaba ubuyobozi kurivugurura kugira ngo bace ukubiri n’ibihombo bahura nabyo kuko hari ubwo amata yangirika cyangwa bakayagurisha ku giciro cyo hasi ku bamamyi.

Muhayeyezu Joseph Desire, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko gufungwa kw’iryo kusanyirizo byaturutse ku micungire itanoze.

Avuga ko nk’ubuyobozi bari gukora uko bashoboye kugira ngo ririya kusanyirizo ry’amata ryongere riruhure aborozi bo muri kariya gace.

Yagize ati ” Koperative yari ifite abanyamuryango 81 kubera imicungire itanoze bamwe bagenda bavamo basigara ari 29 , bamwe bata ikizere cyo kuhajyana umusaruro kubera amafaranga atabonekaga, bagenda bacika intege bigeraho birahagarara.”

- Advertisement -

Iyi Koperative ya “Giramata Bushekeri” yari yarahawe ibikoresho bigezweho aho mu masaha ya mu gitondo hakusanywaga amata hagati ya Litiro 400-600.

Kugeza ubu Akarere ka Nyamasheke gafite amakusanyirizo y’amata atatu arimo irya Bumazi, Shangi n’irya Buhinga naryo rimaze igihe ridakora.

Aborozi barasaba ko iri kusanyirizo ry’amata rivugururwa

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke