AS Kigali y’abagore na Ossoussa bakoreye Umuganda muri Kigali Pelé Stadium

Nyuma y’umwanda wagaragaye muri Kigali Pelé Stadium kubera kumara igihe idakorwamo isuku, inzego zitandukanye zirimo AS Kigali WFC n’Umuryango wa Ossoussa uzwi nka Assoussa zakoreye Umuganda muri iyi Stade no mu nkengero za yo.

AS Kigali WFC iri mu bakoreye Umuganda muri Kigali Pelé Stadium

Kuri uyu Gatandatu habaye Umuganda ngarukakwezi usanzwe ukorwa mu Gihugu hose, hagamijwe kwikashakamo ibisubizo.

Mu Mujyi wa Kigali wakorewe mu bice bitandukanye ariko harimo no muri Kigali Pelé Stadium nk’uko byari byifujwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Iyi Stade yakorewemo isuku n’abagize ikipe ya AS Kigali WFC barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bafitemo izindi nshingano. Abandi bahakoreye Umuganda, ni Ossoussa izwi nka Assoussa.

Aba kandi biyongeraho ikipe ya Al Wahad yitoreza muri iyi Stade no ku kibuga cya Tapis rouge ndetse b’Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda.

Hakozwe isuku imbere muri Stade no mu nkengero za yo, aho hatorwaga imyanda yose, cyane ko insanganyamatsiko y’uyu muganda yagiraga iti ‘Tugire Umujyi wa Kigali Usukuye.’

Abawitabiriye baganiriye na UMUSEKE, bavuze ko bishimiye kuwukora kuko kwishakamo ibisubizo byo kubungabunga Ibikorwaremezo bya bo, nta ko bisa.

Uyu muganda wari wanitabiriwe na Rusimbi Charles Ushinzwe Ibikorwa byose by’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali.

Al Wahad yari iri muri uyu Muganda
Abanyamuryango ba Al Wahad bari baje kwifatanya na Ossoussa muri uyu Muganda
Bakoraga nk’abikorera
Abanyamuryango ba Ossoussa bakoze isuku mu nkengero z’ikibuga cya Tapis Rouge
Bakoze isuku ku kibuga cya Tapis rouge
Ubuyobozi bwa Ossoussa bwari buhagarariwe na Visi Perezida w’uyu muryango
Bakoze isuku mu nkengero za Tapis rouge
Bahise bamanuka bajya gukomereza Umuganda ku kibuga cya Tapis Rouge
Ossoussa yasize ikoze isuku inyuma ya Stade

 

- Advertisement -
Ossousa yakoreye Umuganda inyuma ya Kigali Pelé Stadium
Umuryango wa Ossoussa n’ikipe ya Al Wahad na bo bakoreye Umuganda mu nkengero za Stade
Muri Stade hasizwe isuku
Abakinnyi ba AS Kigali WFC ubwo bakoraga isuku muri Stade
Umutoza wa AS Kigali WFC, Mukamusonera Théogenie
Muri Stade hakozwe isuku noneho
Ubutumwa bwatanzwe ubwo hakorwaga Umuganda

UMUSEKE.RW