Bugesera: Hari abana bataye ishuri bishora mu mirimo ivunanye

Bamwe mu bana bo mu karere ka Bugesera bataye ishuri bishora mu mirimo ivunanye irimo kujya gutashya inkwi zo kugurisha bakura mu ishyamba rya Gako.
Iyo bagurishije inkwi batahana n’ifunguro

Ni abana biganjemo abo mu Mudugudu wa Kabyo mu Kagari ka Mbyo ho mu Murenge Wa Mayange, bavuga ko babuze ubushobozi bwo gukomeza amashuri bahitamo kujya gushaka imibereho.

Mu gihe bagombye kuba bari ku ishuri, baba bazenguruka hirya no hino bashaka abaguzi b’inkwi, ntibatinya no gukora ibilometero berekeza aharemera udusoko twa nimugoroba.

Aba bana bivugira ko bataragira imyaka 14 bakunze kugaragara bikoreye inkwi mu muhanda mugari wa Kaburimbo n’ahandi bajya gushakira abaguzi.

Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi be babuze amafaranga yo kwishyura ifunguro ku ishuri ahita arisezera.

Yagize ati “Nahisemo kureka ishuri nerekeza ishyamba kugira ngo mbashe kubona ibitunga umuryango, umutwaro w’inkwi bampa 500Frw cyangwa 800Frw iyo wagize amahirwe ntibazikwake, bucya kabiri.”

Avuga ko umubyeyi we yabatungishaga amafaranga yakuraga mu nkwi yatashyaga mu ishyamba rya Gako. Ubu ngo abakuze iyo bafashwe barafungwa cyangwa bagacibwa amande menshi.

Mugenzi we yataye ishuri ageze mu wa Kane w’abanza yagize ati ” None se wajya kwiga wabwiriwe ugafata, ntabwo nabishobora, n’iwacu ntabushobozi bafite barambwiye ngo ninimenye.”

Aba na bagenzi babo bemeza ko bahura n’imvune nyinshi nk’aho hari ubwo izo nkwi bazakwa n’abayobozi barimo ba Mudugudu bakazijyana mu ngo zabo cyangwa bakazigurishiriza.

Usibye kwamburwa izo nkwi, mu ishyamba bashobora guhuriramo n’inyamaswa zirimo inzoka ndetse ko rimwe na rimwe bahohoterwa n’abakabarengeye.

- Advertisement -

Uyu yagize ati ” Ntawitaye kucyadukuye mu ishuri, ahubwo iyo badufashe barazitwaka bakadukubita ngo dutahe Cyaruhirira.”

Bagaragaza ko icyizere cyo gusubira mu ishuri cyayoyotse, cyakora bafite itsinda buri cyumweru babitsamo ibiceri 200 Frw, ngo nagwira ababishaka bazajya kwishyura ayo kurya ku ishuri maze bakomeze amasomo.

Benshi mu babyeyi batuye muri aka gace bavuga ko nta yandi mahitamo aba bana baba bafite kuko babiterwa n’ubukene, bakavuga ko aho kugira ngo bicare mu rugo bajya gushakisha.

Bavuga ko baterwa ipfunwe no kuba abana babo batabasha kwiga kubera kubura ibikoresho n’amafaranga y’ifunguro ku ishuri.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mayange buvuga ko ikibazo cy’abana bataye ishuri bakajya mu bucuruzi bw’inkwi ari gishya mu matwi yabwo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Sebarundi Euphrem yabwiye UMUSEKE ko bagiye kubikurikirana kugira ngo bamenye ikibitera.

Yagize ati ” Hari igihe abana batangira kwiga nabi tukabagarura mu mashuri, kandi ikibazo bavuga cy’ubushobozi buke nta mafaranga menshi basabwa kwishyura atari ayifunguro bahabwa kandi nutayabonye ntiyirukanwa ku Kigo.”

Yamaganye ibivugwa n’abo bana ko bahohoterwa n’inzego z’ibanze aho bavuga ko bakubitwa bashinjwa kwangiza ibidukikije.

Yagize ati ” Ahubwo bahana abantu bakuru, bagahanishwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza kubera ko baba bagiye kwangiza umutungo w’abandi.”

Mu mushyikirano wa 18 uheruka kuba, ikibazo cy’abana bata amashuri cyagarutsweho, Perezida Kagame avuga ko inzego z’ibanze zikwiye kujya zikurikirana iki kibazo.

Bavuga ko iyi mirimo ivunanye ibasigamo imvune,basaba ko bafashwa kwiga nk’abandi

MURERWA DIANE / UMUSEKE.Rw i Bugesera