Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari Segiteri Kanazi, Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal yashimangiye ko kwibuka Imiryango yazimye ari Urwibutso ruhoraho.
Ku gicamunsi cyo ku wa 04 Kamena 2023 muri Groupe Scolaire Kanazi, abasaga ibihumbi 2000 bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Segiteri Kanazi, Komine Kanzenze ubu ni mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata.
Ni igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri bize n’abiga muri Groupe Scolaire Kanazi bibumbiye mu muryango witwa Kanazi Family.
Uyu muhango wabanjirijwe n’umwanya wo kwibuka no kunamira abatutsi bishwe urw’agashinyaguro bazira uko baremwe.
Hasobanuwe uko jenoside yakorewe abatutsi kuva mu 1959 kugeza mu 1994 bigaragaza ko yari yarateguwe igamije kumaraho Abatutsi.
Havuzwe kandi uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwaciriye abatutsi ku misozi hanashyirwaho za bariyeri kugira ngo bicwe burundu.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal yagaragaje ko kwibuka n’ubwo ari umuti ushaririye ariko womora imitima y’Abanyarwanda yashenguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Twongeye guhura twibuka abacu bakorewe ubwicanyi bw’indengakamere, barabishe bagamije kubarimbura, bazira uko bavutse.”
Yashimangiye ko kwibuka Imiryango yazimye ari urwibutso ruhoraho ko buri wese akwiriye gufata ingamba zo kusa ikivi cy’imiryango abicanyi bazimije.
- Advertisement -
Yagize ati” Kwibuka abacu bazimye ni inyungu kuri twe, Mpore Ntimwazimye abanyu twararokotse.”
Yagaye Leta yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri umwe wese kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bankundiye yashimye ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabohoye Igihugu, ziharanira amahoro asesuye ku banyarwanda nta vangura iryo ariryo ryose.
Abatanze ubuhamya bose bagarutse ku itotezwa bagiriwe na Leta yateguye jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ntirushwamaboko Jean Damascene yagize ati “Twari tugoswe n’ibitero by’Interahamwe ndetse n’abasirikare, aho batwikiye abantu abandi babateramo ibisasu birabica bavuga ngo tumareho ibyitso byose, habereye ubwicanyi ndengakamere bwinshi.”
Umuyobozi wa Kanazi Family, Rutayisire Bernard yavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari ukugira ngo iyo miryango itibagirana burundu.
Yagize ati “Dukomeze kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi ndetse dukomeza guharanira, kugira indangagaciro z’ababyeyi bacu ndetse n’abavandimwe bacu.”
Yakomeje agira ati “Igihe twibuka abacu tujye dushimira abasirikare ba RPA-Inkotanyi ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, tubashimira ko bitanze bakarwanya ubutegetsi bubi bwari bwiyemeje kurimbura bugatsemba abatutsi ariko hakaba hari abarokotse. Ubwitange bw’Inkotanyi ni igihango kitazima iteka.”
Kugeza ubu mu cyahoze ari Segiteri Kanazi habaruwe imiryango 176 yazimye. Ibi bivuze ko ari Umugabo, Umugore ndetse n’abana babo bose bishwe ntihagira n’umwe urokoka.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera