Chairman wa APR yemeranya n’abakemanga ubushobozi bw’abakinnyi b’Abanyarwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuyobozi mushya w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Lt Colonel Karasira Richard ahamya ko abakinnyi b’Abanyarwanda bagifite umusozi wo kurira kuko nta ho baragera.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Colonel Karasira Richard ahamya ko abakinnyi b’Abanyarwanda bagifite umusozi wo kurira

Hashize imyaka irenga icumi, ikipe ya APR FC yarahaye amahirwe abakinnyi b’Abanyarwanda gusa yo kwiyemeza kutazongera gukoresha abanyamahanga.

Muri iyo myaka yose, iyi kipe ntabwo byigeze biyihira ku rwego mpuzamahanga n’ubwo imbere mu gihugu ari yo ibitse ibikombe byinshi mu bikinirwa byose.

Gusa n’ubwo mu Rwanda ikipe y’Ingabo iyoboje inkoni y’icyuma, ariko ntibikuraho abakemanga ubushobozi bw’abakinnyi b’Abanyarwanda, ndetse bamwe badatinya guhamya ko bakeneye inyunganizi y’abanyamahanga kuko bo ubwa bo batishoboye.

Aha ni ho Chairman mushya w’iyi kipe, Lt Colonel Karasira Richard yahereye avuga ko n’ubwo abakinnyi b’Abanyarwanda ari beza ariko bagifite byinshi byo kwiga kuko ntaho baragera.

Aganira na UMUSEKE, uyu muyobozi yavuze ko kimwe mu bituma aba bakinnyi batitwara neza, ariko babeshywa ko bakaze kandi bagifite umusozi wo kurira.

Ati “Mudufashe gufasha abana b’Abanyarwanda. Tureke kubarata kuko hari aho bataragera. Turabarata cyane, tukabataka kandi bafite ubushobozi bwo kuba bagera kure bafite abo bigiraho.”

Yongeyeho ati “Dufite intege nkeya kuko niba twifuza abanyamahanga ni uko twemera Isi ya none idusaba ko twabana n’abandi.”

Yakomeje avuga ko igikwiye ari ugufasha aba bakinnyi kwiyubaka no gutera imbere, ariko atari ukubitirira ibyo batarageraho cyangwa badashoboye.

- Advertisement -

Uyu muyobozi yasimbuye Lt Général Mubarakh Muganga wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Afande Richard azwi cyane muri Marine FC yamazemo imyaka myinshi ari umuyobozi wa yo.

APR FC imaze imyaka irenga icumi ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa

UMUSEKE.RW