Dr Habumugisha yitabiriye Inteko ya Loni yiga ku iterambere rirambye ry’Imijyi

Ambasaderi Dr. Habumugisha Francis yitabiriye Inteko rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku miturire (UN-Habitat) iri kubera mu gihugu cya Kenya, igamije kwiga ku iterambere rirambye mu Mijyi no kubaho neza muri rusange, ni inama izamara iminsi itanu.

Muri iyi Nteko, Dr Francis Habumugisha umwe mu bitabiriye inama

Ni Inteko rusange yafunguwe ku mugaragaro ku wa 5 Kamena 2023 na Perezida wa Kenya William Ruto, ikaba ari iya kabiri y’umuryango w’abibumbye ushinzwe imiturire kuri gahunda z’imijyi iri kubera i Gigiri, i Nairobi.

Dr Habumugisha Francis akaba ari umwe mu banyafurika baherutse kugirwa ba Ambasaderi b’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe amahoro ku Isi (International Association of World Peace Advocates) ndetse akaba ari nawe Muyobozi Mukuru wawo mu Rwanda.

Iyi nteko yitabiriwe n’intumwa zisaga ibihumbi 5,000 z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Abafatanyabikorwa bawo, izasozwa ku wa 9 Kamena 2023.

Umuryango w’Abibumbye (UN) wagize uti “Iki gikorwa gihuza abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo baganire ku buryo hashyirwaho Imijyi ishobora kubaho neza, irambye kandi ihamye.”

Loni ikomeza ivuga ko iyi nteko ari amahirwe akomeye ku bayobozi guhurira hamwe no kwiyemeza kubaka imijyi myiza kuri buri wese.

Ku wa 19 Kanama 2022 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria nibwo habaye umuhango wo guha umushoramari akaba n’umuhanga mu by’ubuvuzi, Dr Habumugisha Francis igihembo kubera ibikorwa by’indashyikirwa bye byo guteza imbere amahoro ku Isi.

Ni ibihembo yahawe kuko yafashije mu kuzamura imibereho myiza ya benshi mu Banyarwanda ndetse no hanze yarwo binyuze mu buvuzi ndetse n’inama atanga ku buzima kuri za television n’ahandi hatandukanye zitandukanye.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -