EU yamaganye ubwicanyi n’amagambo abiba urwango muri Congo

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), wavuze ko uhangayikishijwe n’igitero kibasiye abantu bavuye mu nkambi ya Lala, muri Ituri, cyaguyemo abagera kuri 46.

Abarwanyi ba Codeco ni bo bashinjwa kugaba igitero ku nkambi ya Lala muri Beni

Inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO ni zo zikekwaho kugaba icyo gitero mu ijoro rya tariki 11 rishyira 12/06/2023.

Ubumwe bw’Uburayi bukavuga ko hakunze gukurikiraho ibikorwa byo kwihorera bikorwa n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Ubutumwa bw’Ibiro bya EU muri Congo buvuga ko uyu muryango wamaganye biriya bikorwa, kandi wihanganishije abavandimwe b’ababiguyemo.

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Turasaba ko habaho iperereza ryimbitse kugira ngo abanyabyaha n’abakora biriya bikorwa bajyezwe imbere y’ubutabera.”

EU ivuga ko ishima intambwe iterwa mu kujyaho kw’ibiganiro bihuje amoko (imiryango) ituye muri Ituri, kugira ngo ibibazo bihari bibonerwe umuti mu mahoro, igabasa ko abayobozi bo ku rwego rw’ibanze bagira uruhare mu kugabanya amakimbirane.

Umuryango w’Uburayi ariko uvuga ko utewe impungenge n’uburyo amagambo n’imbwirwaruhame zirimo amagambo y’urwango no guhamagarira imvururu bigenda byiyongera, ugasaba ko byamaganwa hatabayeho guca ku ruhande.

EU ivuga ko yiteguye gukomeza gushyigikira ko habaho amahoro arambye n’iterambere mu Burasirazuba bwa Congo, habaho gukumira amakimbirane, hagashyirwa imbere ubuhuza bw’abatuye muri Ituri.

Amashusho agaragaza abarwanyi ba Codeco (Cooperative for Development of the Congo) bamaze gutwika inkambi, bikavugwa ko abantu 46 bapfiriye muri icyo gitero.

- Advertisement -

Iki gitero cyo ku wa Mbere abakuriye inkambi ya Lala bavuga ko abarwanyi barashe kandi batema abaturage nyuma yo gutwika inzu zabo.

Abantu bamwe bahiriye mu nzu zabo nyuma yo kutabasha kuzisohokamo.

Amafoto yakuwe muri video yafashwe inzu zimaze gutwikwa
Abakoze buriya bwicanyi baba bidegembya nta we ubakoraho

UMUSEKE.RW