Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu yirukanye burundu mu gisirikare, ba General babiri na ba Offisiye bakuru 14.
Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare ba Ofisiye 16 barimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.
RDF ivuga ko mu birukanywe kandi harimo abasirikare 116. Abandi 112 amasezerano yabo y’akazi muri RDF yasheshwe.
IZI MPINDUKA ZIHERUTSE KUBA MU GISIRIKARE REBA IYI VIDEO
Bazize iki?
Mu kiganiro kihariye UMUSEKE wagiranye n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yadutangarije ko ba General birukanywe na ba Offisiye bandi bazize “indiscipline” (imyitwarire idahwitse.)
Yagize ati “Yabirukaniye indiscipline yabo, ibindi birambuye biba biri mu gisirikare haba hari impamvu ya indiscipline. Mu mategeko icyo bivuze ni uko bagomba gutanga ibikoresho bya gisirikare bakavamo, nta mperekeza, kubera nyine ibyo baba bakoze.”
- Advertisement -
Aba ba General birukanywe bari mu Rwanda.
Umuvugizi wa RDF yadutangarije ko abandi basirikare 116 birukanywe bafite amapeti yo hasi ya Sous -Lieutenant.
Bariya bandi 112 bo amasezerano y’akazi yabo yararangiye, ariko bivuze ko bagenerwa ibijyanye n’ibyo amategeko ateganya.
UMUSEKE.RW