Exlusive: UMUSEKE wavuganye n’Umunyamakuru uri i Moscow ku bibazo biri mu Burusiya

Isi yose ihanze amaso icyo Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya azakora kuri Yevgeny Prigozhin umuyobozi w’abarwanyi ba Wagner umutwe w’abacanshuro ubusanzwe bashyigikiye Uburusiya, uyu akaba yakoze igisa “no gukuraho ubuyobozi bw’ingabo”.

Edvard Chesnokov ni Umunyamakuru w’Umurusiya ukorera i Moscow (Photo Internet)

Nyuma y’ibiganiro byagizwemo uruhare na Perezida wa Belarus usanzwe ari inshuti ya Vladimir Putin, impande zombi zumvikanye, Yevgeny Prigozhin asaba abarwanyi be gusubira inyuma. Gusa abasesengura babona ko bitarangiriye aho.

UMUSEKE, mbere y’uko Yevgeny Prigozhin yemera guhagarika ibikorwa bye, twari twaganiriye n’Umunyamakuru Edvard Chesnokov uri i Moscow atubwira icyo abaturage baho batekereza.

 

UMUSEKE wabajije Edvard Chesnokov kudusobanurira Prigozhin uyobora Wagner Group uwo ari we.

Igisubizo:

“Mbere Prigozhin yari umuntu ukunzwe cyane na bamwe mu Barusiya, harimo abagabo ndetse n’abasirikare.

Ariko nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi, arabura byose mu bijyanye n’uko yari akunzwe n’Abarusiya, kuko bumva ko intambara yakwangiza byinshi.”

 

- Advertisement -

UMUSEKE wabajije Edvard Chesnokov uko Abarusiya batekereza ku biri kuba n’ingaruka zabyo.

Igisubizo:

“Abarusiya benshi n’abayobozi ntabwo bashyigikiye “guhirika ubutegetsi”. Perezida Putin yavuze mu ijambo rye ko ibyabaye ari ukugerageza guhirika ubutegetsi (nubwo, atigeze avuga izina rya Prigozhin cyangwa abanda bantu).

Magingo ku bijyanye n’intambara (aha twibazaga niba Wagner yafata ubutegetsi), mwibuke ko abasirikare b’Uburusiya nka 10 – 15% ni bo bari mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine. Abandi bose bashobora kwifashishwa igihe byaba bibaye ngombwa, kandi umubare wabo urahagije ngo babe basubiza ibintu mu buryo, no gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose.

Ndatekereza ko Putin azakemura iki kibazo.”

 

UMUSEKE twabajije kandi Edvard Chesnokov niba atekereza ko hari imbaraga zavuye hanze zigafasha Wagner muri ibi

Igisubizo:

“Bamwe mu Barusiya badashyigikiye ubutegetsi nk’abahunze barimo Umuherwe Khodorkovsky, bishimiye guhirika ubutegetsi, banasabye abantu gufata intwaro bagashyigikira Prigozhin.

Urebye rero nta gushidikanya ko harimo isano n’imbaraga zavuye hanze.”

 

Amakuru agezweho

Uburusiya bwavuze ko Yevgeny Prigozhin aramutse avuye muri Belarus nta byaha azaregwa.

Uburusiya kandi bwasabye abarwanyi ba Wagner kujya muri Minisiteri y’ingabo bagasinyana amasezerano, bityo ngo nta bindi byaha abagumutse bazaregwa.

Ikindi ni uko umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko kugumuka kw’abarwanyi ba Wagner kutagize icyo kugeraho, ntacyo biza guhindura ku bikorwa bya gisirikare Uburusiya bukora muri Ukraine.

Prigozhin yasabye abacanshuro gusubira inyuma batageze i Moscow

UMUSEKE.RW