Gahunda yo “kweza byinshi ku buso buto” yagaragajwe nk’umuti w’ibura ry’ibiribwa

Abakora mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa mu Rwanda bagaragaje ko gushyira imbaraga muri gahunda yo kweza byinshi ku buso buto byaba umuti w’ibura ry’ibiribwa ndetse n’inyungu ziva kuri uwo musaruro zikarushaho kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.

Abitabiriye iserukiramuco ry’ibiribwa bagize ibyo basaba

Kongera umusaruro ku buso buto no kongera inyungu ziva mu buhinzi birwanya ubukene cyane cyane ku bahinzi bo hasi mu cyaro.

Ni gahunda kandi yafasha abaturage kugira ngo birinde imirire mibi kuko hari abo usanga barya nabi ndetse bakagerwaho n’ingaruka z’imirire mibi kandi bafite ubutaka bwo guhingaho ibyabafasha kubona indryo yuzuye.

Mu Iserukiramuco ry’ibiribwa mu Rwanda ryabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Kamena 2023, hagaragajwe byinshi byazamura umusaruro w’imbere mu gihugu n’ibyoherezwa mu mahanga bihereye ku muhinzi wo hasi.

Ni Iserukiramuco ryateguwe n’Umuryango African Food Fellowship ryitabiriwe n’abarimo abahinzi, abikorera, abafata ibyemezo muri Leta, Sosiyete Sivile, abashakashatsi mu by’ubuhinzi n’abandi.

Abo mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa bunguranye ibitekerezo ku ngamba zigamije kongera ibiribwa byujuje ubuziranenge no guhangana n’ibura ryabyo.

Havuzwe ko hakenewe gukomeza gukora ubushakashatsi ndetse no gukomeza kwigisha guhinga ku buso buto no gukoresha inyongera musaruro zifasha kubona umusaruro mwiza.

Kelvin Odoobo, Umuyobozi wa Shamba Pro yabwiye UMUSEKE ko bakoze Apulikasiyo bise “The Smarter Way of Farming” igamije gufasha umuhinzi kubona amakuru ahagije mu mwuga we kugira ngo atazahura n’ibihombo.

Yagize ati ” Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abahinzi kubona ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu buhinzi bwabo kandi itanga umusaruro mwinshi ukoresheje ubutaka buto ukabubyaza byinshi kandi byiza.”

- Advertisement -

Sylvie Nirere, uhagarariye umuryango wa IDH mu Rwanda ugeza umusaruro w’abahinzi b’imbuto n’imboga mu mahanga, yagaragaje ko kwigisha umuhinzi gufata neza ubutaka ari inkingi y’umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Yagize ati ” Kuva mu ntangiriro umuhinzi tukamwigisha icyo agomba gusimbuza mu murima ariko twarebye icyo isoko rikeneye, ntabwo ubwira umuntu ngo genda uhinge byo guhinga. Tunareba ngo bwa butaka uri guhingamo mu myaka ingahe buzaba bumeze gute.”

Umuyobozi wa African Food Fellowship Rwanda, Ishimwe Anysie, yavuze ko abamaze kongererwa ubumenyi mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa bitezweho ubufatanye kugira ngo bashakire hamwe uko bakemura ibibazo by’ibiribwa.

Yagize ati ” Kugeza ubu turishimira ibikorwa bidasanzwe bakora kugira ngo bahindure gahunda y’uruhererekane nyongeragaciro ku biribwa mu Rwanda.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana, yavuze ko gahunda y’igihugu ya 5 yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 5) izatanga umurongo uhamye kuko izaba yubakiye ku ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa.

Yagaragaje ko mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro w’ubuhinzi bazarushaho kwita ku byagezweho muri gahunda ya PSTA 4 kugira ngo inyungu izamuke kuri buri wese uri mu cyiciro cy’uruhererekane nyongeragaciro ku biribwa.

Yagize ati “Kuko ubuhinzi dukora buba bugamije kugira ngo tubone ibidutunga kandi ntabwo ubireba nk’ibihingwa bizamutse mu butaka gusa, ureba urwo ruhererekane rwose.”

Dr Kamana yavuze ko abakora ubuhinzi bakwiriye guhinga kinyamwuga ku buryo nta butaka na buto bukwiriye gupfushwa ubusa.

Iserukiramuco ry’ibiribwa mu Rwanda ryasojwe n’itangwa ry’ibihembo aho Sylvie Nirere ufasha abahinzi b’imboga n’imbuto kugeza umusaruro wabo ku masoko mpuzamahanga yahize bagenzi be.

Dr Olivier Kamana yasabye abahuguwe na African Food Fellowship ubufatanye mu kuzamura ubuhinzi

Sylvie Nirere yahawe ishimwe nk’uwahize abandi

Habayeho kuganira ku byarushaho guteza imbere abakora mu buhinzi
Habayeho gucinya akadiho

 

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW