Gisimba wabaye se w’imfubyi nyinshi yitabye Imana

Mutezintare Gisimba Damas  wabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye mu kigo kitwa “Centre Memorial Gisimba” yitabye Imana ku myaka 62 azize uburwayi.

Gisimba wabaye se w’imfubyi amagana  yitabye  Imana

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 4 Kamena 2023, aguye mu Bitaro bya Nyarugenge,mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bayobozi ba Centre Memorial Gisimba, yabwiye UMUSEKE ko uyu mubyeyi yitabye Imana azize uburwayi.

Yagize ati “Ni muri iki gitondo kare , ni trouble yagize isanzwe, ahita yitaba Imana.Yari asanzwe arwaye ariko ubu uburwayi busanzwe buramwihutisha.Ariko ntabwo yari amaze igihe arwaye.”

Amakuru avuga ko Gisimba yari amaze igihe arwaye uburwayi bw’impyiko ariko yaba yagize ikibazo(Infection)  zijyanye n’impyiko, zikaba ariyo ntandaro y’urupfu rwe.

Kugeza ubu  umuryango we utegereje gufata icyemezo cy’igihe cyo kumusezeraho  bwa nyuma nkuko Centre Memorial Gisimba ibitangaza.

Centre Memorial Gisimba iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.Iki kigo  cyarokokeyemo abasaga 400 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uyu mugabo yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse akaba yarigeze kuba mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo hari muri 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -