Hagiye kuba isiganwa ry’amaguru ku munsi wo Kwibohora

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri, RAF, rifanyije n’Umujyi wa Kigali, ryateguye isiganwa ry’abatarabigize umwuga ryahujwe n’Umunsi wo Kwibohora kw’Abanyarwanda.

Iminsi itatu ni yo ibura ngo iri siganwa ribe

Tariki 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza Umunsi wi Kwibohora. Iki gikorwa gihuzwa n’ibindi bitandukanye birimo kunamira Intwari z’u Rwanda zaharaniye Amahoro.

Ni muri urwo rwego, RAF ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, yateguye isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Kigali Night Run’ rizitabirwa n’abatarabigize umwuga.

Iri siganwa rizaba ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023. Biteganyijwe ko hazatangirwamo ubutumwa bujyanye n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29. Abasiganwa bazahagurukira kuri Kigali Height, basiganwe mu ntera ya 5.4 KM guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.

   Night Run yitiriwe Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29
Abanyamahanga bitabira iri siganwa

UMUSEKE.RW