Amabanga yamenetse! Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ntiyajyaga imbizi na Guverineri Habitegeko

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena nibwo inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro yaseshwe, hashyirwaho umuyobozi w’agateganyo  w’akarere witwa Mulindwa Prosper, asimbuye MUREKATETE Triphose. Inyandiko UMUSEKE wabonye zigaragaza ko ikibazo cy’ubumvikane buke cyari kigeze kure mu bayobozi b’Akarere n’Intara.

Itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe, risinyweho na Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Paul Kagame, ryavugaga ko inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro iseshwe kubera guteshuka ku nshingano.

 

Ni iyihe mpamvu y’iseswa rya Njyanama… 

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko inama njyanama y’Akarere ya Rutsiro hari imyanzuro imwe n’imwe yafataga, ariko yagera kuri Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, akanga kuyemeza “kandi ari we uyifiteho ububasha.”

Hajya gututumba umwuka mubi, no kubura kw’imikoranire hagati ya komite nyobozi na njyanama y’Akarere ka Rutsiro na Guverineri Habitegeko, ngo byatewe n’umushoramari ufite company yitwa Quarring Company wifuzaga guhabwa uburenganzira bwo gucukura kariyeri nto, hacuruzwa ibivuyemo (kwinura umucanga)  muri site ya KOKO I, na KOKO II, ziherereye mu Murenge wa Musasa na Gihango.

Icyifuzo cye  ku wa 12 Ukwakira, 2021 yakigejeje ku nama njyanama y’Akarere, baragisuzuma ndetse bagira n’ibyo bamusaba kuzuza kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo gukora.

- Advertisement -

Kimwe mu byangombwa iyi company yasabwe harimo kubanza kwerekana icyemezo cy’ubushobozi mu by’imari gitangwa n’ikigo cy’imari cyangwa raporo z’imari z’imyaka ibiri zigenzuwe.

Mu myanzuro y’inama njyanama yo ku wa 02 Ukuboza 2022, ivuga ko iki kigo cya Quarring mu byangombwa cyatanze, cyerekanye icy’uburyo amafaranga yagiye asohoka n’uburyo yinjiye “atari ubushobozi mu by’imari” nk’uko byari byasabwe.

Icyo gihe uyu mushoramari yamenyeshejwe ko atahabwa uburenganzira bwo gucukura kuko atujuje ibisabwa.

Icyakora uwahaye amakuru UMUSEKE  yavuze ko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, kwanga ubusabe bw’uyu mushoramari “byari bigambiriye kumunaniza nawe agamije inyungu.”

Ati “Ahantu ha Rutsiro uko ubona ni imisozi miremire, uko amazi amanuka, amanukana umucanga. Uwo mucanga rero ni imari ikomeye muri Repubulika Iharanira Demorasi ya  Congo. Abantu bawugonganiyemo rero, abantu bagashaka gushyiramo akaboko karekare.”

Akomeza ati “Inama njyanama iremeza ko umuntu yujuje ibisabwa ngo ahahabwe, byagera kuri Guverineri akavuga ngo basubireyo hari ibintu bituzuye. Bigahora gutyo.”

Ku wa 21 Mata 2022, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yandikiye umuyobozi wa Quarring company Ltd ihagarariwe na Rwamucyo Juvenal, amumenyesha ko uruhushya yasabye arwimwe.

Iyi company imaze kubona ko yimwe uruhushya rwo gukorera muri izi kariyeri zombi, kandi yo ivuga ko yujuje ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza abigenga, yatakambiye Rwanda Mining Board(RMB), iyigira inama yo kujurira icyo cyemezo cy’inama njyanama y’Akarere.

Amakuru avuga ko ku wa 4 Ugushyingo 2022, inama njyanama y’Akarere yongeye gusuzuma ubujurire bw’iyi company, yemeza ko bufite ishingiro, ndetse ko Quarring company Ltd igomba guhabwa site yasabye.

Icyakora Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, ku wa 21 Ugushyingo 2022, yanze kwemeza uwo mwanzuro urenganura Quarring Company Ltd, asaba ko inama njyanama y’akarere yakongera kubisuzumana ubushishozi.

Nk’uko byari byagenze mbere, ku wa 2 Ukuboza 2022 inama Njyanama yongeye kwemeza ko iyi company yujuje ibisabwa, nabwo imyanzuro igeze kuri Guverineri arayanga avuga ko itujuje ibisabwa.

Usibye gusuzuma ubujurire, ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli, na gaz, mu isuzuma cyakoze cyasanze Quarring Company Ltd yujuje ibyangombwa.

 

 

Minisitiri yandikiye Guverineri Habitegeko amusaba ibisobanuro

Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi yo ku wa 23 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yandikiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, amusaba kugaragaza imiterere y’ikibazo.

Minisitiri Musabyimana yagize ati “Maze kubona imyanzuro itandukanye y’inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro yo ku wa 04 Gashyantare 2023,  02 Ukuboza, 2023, 31 Werurwe, 2023, n’ibaruwa no 0157/16.02 yo ku wa 6 /02/2023 yagejeje ku karere ka Rutsiro, raporo y’itsinda ry’abatekinisiye ryashyizweho na RMB  nk’urwego rufite ubucukuzi mu nshingano bigaragaza ko Quarring Company Ltd yujuje ibisabwa, bityo ikwiye guhabwa uruhushya  rwa kariyeri yasabye ariko mu gihe wagiye ugira icyo uvuga ku myanzuro y’inama njyanama y’akarere, ukagaragaza ko idakwiye kuruhabwa, nkwandikiye ngusaba kugaragaza imiterere y’iki kibazo n’uburyo cyakemuka, bigakorwa bitarenze tariki ya 30 Gicurasi, 2023.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois ngo tumenye ukuri ku bimuvugwaho, ko mu guhagarika ibyemezo byabaga byafashwe na Njyanama na we abifitemo inyungu “bwite”, ariko inshuro zose ntiyafashe telefoni y’Umunyamakuru.

Hari amakuru ahari avuga ko undi mushoramari washakaga umucanga Quarring  Company Ltd yari yasabye, bityo hakabaho kwanga imyanzuro yabaga yafashwe n’inama njyanama y’Akarere.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW