Intumwa Dr Paul Gitwaza yashenguwe n’urupfu rwa Pasitori Theogene Niyonshuti

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple, Apostle Dr Paul Gitwaza, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa  Pasitoro Niyonshuti Theogene.

Dr Gitwaza yashenguwe n’urupfu rwa Pasitori Niyonshuti Niyonshuti Theogene

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, nibwo inkuru yamenyekanye ko Niyonshuti Theogene wari uzwi nk’Inzahuke, yitabye Imana, azize impanuka y’imodoka yabereye muri Uganda.

Umushumba w’itorero rya  Zion temple Celebration Center,Dr  Apostle Paul Gitwaza, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’inshuti ya bose, Pasitoro Niyonshuti Theogene.

Yagize ati “ Njye n’umuryango wanjye ,hamwe na Authentic Word Ministries /Zion Temple Celebration Center dutewe umubabaro w’urupfuu rw’umukozi w’Imana n’inshuti ya benshi pasitoro Theogene..”

Yifashishije icyanditswe cyo mu byakozwe n’Intumwa 13:36, yamwifurije iruhuko ryiza.

Akomeza ati “Ruhukira mu mwami, imirimo myiza yawe  iguherekeze.Theogene ruhuka kuko umaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cyawe.”

Dr Paul Gitwaza y’ihanganishije umugore we ,abana be,umuryango we n’inshuti n’itorero.

Pasitori Niyonshuti yamenyekanye cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa yakoraga mu buryo bwihariye, aho yisanishaga n’ubuzima yabayemo, akoresheje ijambo ry’Imana, agafasha benshi biganjemo urubyiruko kureka inzoga n’ibiyobyabwenge.

Yari yarakuye n’abana mu muhanda, akabarihira ishuri. Asize abana bane n’umugore.

- Advertisement -

Pasitoro Theogene “Inzahuke” Yitabye Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW