Jeannette Kagame yakebuye urubyiruko rushakira ifaranga mu nzira y’ubusamo

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda inzira z’ubusamo mu gushaka gukira rutavunitse, abasaba gukomera ku budaheranwa.

Jeannette Kagame yakebuye urubyiruko rushaka gukira rutavunitse

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023, ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko “Igihango cy’urungano “ mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gisagara.

Ni Ihuriro rigamije kuzirikana amateka y’Igihugu no gusobanukirwa umukoro bafite wo gukomera ku gihango.

Iri huriro ryahurijwe hamwe no Kwibuka ku nshuro ya 29 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe ndetse no kwizihiza imyaka 10 ishize ihuriro “Igihango cy’urungano “rimaze rivutse.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko iri huriro ari umwanya wo kuzirikana urubyiruko rwishwe ruzira uko rwavutse.

Ati”Igihango cy’Urungano ni umwanya ukomeye wo kuzirikana urubyiruko, urungano rwanyu bari bafite inzozi nk’izo mufite uyu munsi, bari bafite imbaraga n’ishyaka byo gukorera Igihugu. “

Madamu wa Perezida wa Repubulika avuga ko iri huriro ari umwanya  wo kuzirikana ubutwari bw’ababohoye igihugu no guharanira ko Jenoside itakongera ukundi

Ati” Ni umwanya wo gukomeza ko imvugo ‘Never Again’ iba impamo. Kwibuka abacu bizahoraho, Ababuze ababyeyi ,inshuti, abavandimwe, mwese nagira ngo mbabwire ngo mukomere kandi mukomeze mubeho kuko dufite amahirwe yo kuba mu gihugu kituzirikana.

Madamu Jeannette Kagame,yanenze urubyiruko rushaka gukira rutavunitse, arusaba gukoresha imbaraga mu gukorera igihugu.

- Advertisement -

Ati “Muhangane n’ibyo benshi mu rungano banyuramo byo gushaka kugera kuri byinshi batavunitse, haba mu mbaraga cyangwa mu bwenge, bakanyura mu nzira z’ubusamo ari zo mwita “Short cut”. Mukomere ku budaheranwa.”

Yakomeje agira ati “Buri munsi mujye mufata umwanya wo gutekereza ku bibi n’ibyiza biba bishobora guturuka ku byemezo mufata haba mu gihe cya vuba cyangwa kiri imbere.”

Madamu Jeannette Kagame yabasabye kurizikana abitangiye igihugu kugira ngo gitere imbere.

Ati” Rubyiruko turi kumwe uyu munsi, dukwiye guhora iteka twibuka aho twavuye ndetse ntitwibagirwe ikiguzi cyatanzwe ngo tube tugeze uyu munsi. Ibyo nibyo bizadufasha ngo duhore tuzirikana intego nyazo ziri huriro.”

Madamu Jeannette Kagame yabasabye kuba maso, bakareka kwirara no gushaka gukurikira abashaka kubayobya.

Yagize ati “Rubyiruko, bana bacu,[… ,]ni ubwa mbere mu mateka yacu hashize imyaka 29 nta bwicanyi bubayeho mu Rwanda. Ntabwo dukwiye kwirara ngo aya mahoro tuyafate nk’ibisanzwe ndetse nta n’urwitwazo dufite rwatuma tudahitamo neza kuko amahitamo yacu arasobanutse.

Ntabwo twakwirengagiza intabwe Igihugu cyacu imaze kugeraho, haba mu rwego rw’ubutabera, gushaka amahoro n’umutekano ku Isi, imiyoborere myiza, ikoranabuhanga ,guharanira ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo ,guharanira iterambere ry’umwana w’umukobwa, n’ibindi n’ibindi”

Twese dukwiye kwibonamo abanyamugabane muri uyu mushinga wo kubaka igihugu cyacu.”

Yabasabye gukomera ku bumwe no guharanira kurwanya ikintu cyose cyatandukanya abanyarwanda, abasaba kurwanya uwo ari wese upfobya jenoside

Ati”Ntabwo mukwiye kuba mwaceceka ku wari we wese wakongera gushidikanya ku isano muzi iduhuza ariyo ndi “Umunyarwanda”

Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na Minisiteri y’Urubyiruko,.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW