Kicukiro: Imiryango 17 yasezeranye kubana akaramata-AMAFOTO

Imiryango 17 yo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yasezeranye mu muhango wo gushyingira abatari bujuje iryo tegeko.

Abasezeranye bakase umutsima mu byishimo byinshi

Ni umuhango wabaye kuri Uyu wa 23 Kamena 2023 ubera kuri ADEPR SEGEM, ni muri gahunda izwi nk’Akaramata mu Karere ka Kicukiro.

Uku gusezerana kw’iyi miryango mu Murenge wa Kigarama byabaye ku bufatanye n’Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga.

Iyi miryango yari isanzwe ibana, yabanje gusobanurirwa ibijyanye n’itegeko ryo gushyingirana ndetse n’inyungu zabyo.

Bibukijwe ko iri tegeko atari nka gereza ko mu gihe habaye igituma habaho gatanya inzego zibishinzwe zibibafashamo.

Basabwe kandi ubufatanye mu kuyobora urugo ndetse bibutswa ko buri wese asabwa uruhare mu gushaka ibitunga umuryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, yavuze ko urugo rurimo Imana habamo kuvugisha ukuri kandi rukarangwa no kwihangana.

Ati “Icyo tubifuriza ni uko urugo rwanyu ruba rwiza, mureke tugire ingo nziza zishoboye kandi zifite iterambere.”

Avuga ko ingo zirimo amakimbirane nta terambere zigeraho kandi bigira ingaruka ku bana by’umwihariko ko nk’Abakristo bagomba kuba intangarugero mu baturanyi.

- Advertisement -

Bamwe mu bashyingiranyijwe byemewe n’amategeko, bemeje ko guhera ubu hagati yabo havuyemo urwicyekwe kuko n’ubwo bizeranaga bose kataburagamo, nk’uko byatangajwe na Niyirora Jean Bosco wasezeranye na Ingabire Vanessa.

Ati “Impamvu twahisemo gusezerana imbere y’amategeko ni uko iyo abantu batarasezerana ntibaba bizeranye bihagije, ariko iyo bamaze gusezerana imbere y’amategeko bizerana bihagije ntihagire uwongera kwishisha undi.”

Ingabire ati “Ikiza cyabyo ni uko iyo mutarasezerana imbere y’amategeko umwe aba avuga ati ubu anyirukanye najya hehe ariko iyo mumaze gusezerana biba bibaye byiza kurushaho.”

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, abageni bujuje ibisabwa bahise basezerana n’imbere y’Imana.

Abasezeranye imbere y’Imana ni abavuye mu matorero ya ADEPR agize Zone ya Gikondo arimo Gashyekero, Kigarama, Kimisange,Karugira,Rebero na SEGEEM aho umuhango nyirizina wabereye.

Pasiteri Kanamugire Theogene, Umuyobozi wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga avuga ko abasezeranye babanaga mu buryo bwa shuguri none bakaba basezeranye akaramata.

Yavuze ko gusezerana imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana ari ikimenyetso cy’urukundo n’ubwizerane hagati y’abashakanye bikaba ivomo ryo kubaka urugo ruryoheye Igihugu.

Yagize ati “Iyo umugabo n’umugore bahuje umutima bubaka umuryango mwiza abana ntibabihomberemo, ntimwari mwemewe n’amategeko no mu Itorero ubu mwabaye umwe, Imana ibahe umugisha.”

Uretse amakimbirane mu miryango arangwa mu batarashyingiranye byemewe n’amategeko, binadindiza imibereho ndetse n’uburezi bw’abana bavuka muri iyo miryango.

Kugeza ubu imiryango igera kuri 80 mu Murenge wa Kigarama muri uyu mwaka imaze gusezerana byemewe n’amategeko muri gahunda ya Akaramata.

Abasezeranye bavuga ko Ubu batekanye
Akanyamuneza kari kose Ku basezeranye

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama bwasabye abaseseranye kurangwa n’urukundo n’ukuri
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko basezeranye n’imbere y’Imana

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW