Kigali: Isoko ryubakiwe abahoze ari abazunguzayi ryahiye rirakongoka -AMAFOTO

Isoko ryubakiwe abahoze bakora ubuzunguzayi riherere mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera ryahiye rirakongoka, kugeza ubu ntiharamenyekana agaciro k’ibyangiritse.

Isoko ryubakiwe abazunguzayi ryahiye rirakongoka

Iri soko riri mu Kagari ka Kibenga. UMUSEKE wamenye amakuru ko ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 05 Kamena, 2023, ahagana saa cyenda z’amanywa (15h00), aribwo inkongi yibasiye ibicuruzwa bitandukanye hangirika byinshi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwari Pauline yabwiye UMUSEKE ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi, gusa ko hakekwa insinga z’amashanyarazi zakoranyeho.

Yagize ati “Bari kutubwira ko bikekwa ko ari insinga kuko aho umuriro waturutse, umuriro wari wagiye, ugarutse, hatangira gushya ariko inzego zibifite mu nshingano ziracyagenzura ngo harebwe impamvu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo avuga ko iyi nkongi ikiba, inzego zibishinzwe zihutiye kujya kuzimya.

Yagize ati ”Tukibimenya ejo twagiyeyo, dukorana na Polisi nk’uko bisanzwe, badufasha kuzimya hahita hazima. Ni isoko twari twarubakiye abazunguzayi mu 2016, harimo ibintu imyenda, ibiryo, ibikoresho bisanzwe.”

Isoko ryahiye rirakongoka

Ku kijyanye n’ubwishingizi, avuga benshi nta bwinshi bari bafite ariko hatekerezwa uburyo bazaganirizwa ku buryo hari icyo bafashwa.

Ati Turaganira nabo tukareba, haba hari ababa bafite ubushobozi biteje imbere, tubijyaho inama bitewe n’imiterere y’ikibazo cya buri wese.”

Umwari Pauline yagiriye inama abantu kujya bitwararika kandi bagafata ubwishingizi.

- Advertisement -

Ati “Ubutumwa  twaha abantu ni ubwo kujya  bitwararika inkongi no kujya batanga amakuru vuba. Ikindi ni ukugaruka kuri bwa buryo bw’imyubakire ku muhanda. Umuntu wese ni ukwibuka gusiga inzira kuko inkongi zirashoboka akanya ako ari ko kose. Kuzimya ni ngombwa ko haboneka inzira, inzego zinyuramo. No kuba abantu bajya mu bwishingizi, kugira ngo habayeho impanuka nk’iyo ubwishingizi bubashe kugufasha.”

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW