Lt Col Kabera “wamamaye mu kuramya Imana” yagizwe Umuvugizi Wungirije w’Ingabo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera umuvugizi wungirije w’inga bo z’uRwanda,RDF.

Lt Col Simon Kabera yagizwe umuvugizi Wungirijw wa RDF

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, rivuga ko “Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’uRwanda,yagizeLt Col Simon Kabera umuvugizi Wungirije w’ingabo z’uRwanda.”

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.

Lt Col Simon agiye kungiriza Brig Gen Ronard Rwivanga usanzwe ari umuvugizi Mukuru w’ingabo z’uRwanda.

Uyu mugabo ubusanzwe yamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zitandukanye zirimo nka “Mfashe Inanga”,”Inshuti”,n’izindi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

 

 

- Advertisement -