M23 irashinjwa ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu – Raporo

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch,  washinje umutwe w’inyeshyamba za M23, ko ukomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, ubujurura no gufata abagore ku ngufu.  

Inyeshyamba za M23 (Photo Internet)

Muri raporo ryo ku wa 13 Kamena, Human Right Watch ivuga ko “kuva mu mwaka wa 2022 u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23”, ushinjwa uruhare mu bwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’ibindi byaha by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

HRW muri iyo raporo ivuga ko muri Kivu ya Rukuru habaye ubwicanyi bwibasiye abaturage, abandi barakomereka, ibikorwaremezo birangirika kandi ko hakomeje ibikorwa bihutaza uburenganmzira bwa muntu.

Clémentine de Montjoye umushakashatsi ushinzwe Afurika muri Human Right Watch, avuga ko abagize uyu mutwe wa M23 bashinjwa ibyaha by’intambara bashyikirizwa ubutabera.

Ati “DRC n’u Rwanda bifite inshingano zo gushyikiriza ubutabera abayobozi ba M23 ku byaha bakoze, ndetse n’umuyobozi uwo ari we wese wo mu Rwanda ubashyigikiye.”    

Raporo y’umuryango w’abaganga batagira umupaka yo ku wa 9 Gicurasi ivuga ko  abantu 674 bivugwa ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bitaweho mu byumweru bibiri byo mu kwezi kwa Mata mu nkambi y’impunzi y’abakuwe mu byabo i Goma.

Uyu muryango uvuga ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa ryiyongereye mu bice biberamo imirwano.

HRW ivuga ko raporo ya MSF ivuga ko “Abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu mu gihe bari mu bikorwa byo gushaka inkwi mu nkambi.

M23 yashyizwe mu majwi

- Advertisement -

Human rights watch ivuga ko hari indi mitwe nayo irimo FDRL na Nyatura ishinjwa gusambanya abagore n’abakobwa.

Uyu muryango Mpuzamahanga uvuga ko ufite impapuro (documnent) z’ibirego by’abantu umunani bishwe, n’abandi 14 bafashwe ku ngufu n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Kuva muri Werurwe kugeza Gicurasi, HRW ngo yabajije abanrtu 81 ikoresheje telefoni cyangwa imbonankubone, abarimo abagizweho n’ingaruka n’imirwano, abayobozi, abahagarariye imiryango itari iya Leta ikorera muri Congo, abahagaraiye umuryango w’Abibumbye, n’abahagarariye ibihugu byabo.

HRW yanifashije amshusho ya Satelite, ibona uko ibikorwaremezo byangiritse. Aya makuru yafashwe hagati y’Ugushyingo 2022 na Werurwe 2023 nk’uko muri raporo yabo babitangaza.

Mu bahaye amakuru HRW umwe w’imyaka 46, ni umubyeyi w’abana batandatu, wo muri Teritwari ya Masisi. Undi n’uwimyaka 75 ushinja umutwe wa M23 kumwiba amafaranga.

Uyu yagize ati “Bashakaga kudusambanya, umubyeyi wanjye ababera ibamba. Ni uko baturasa amasasu, rimufata mu gituza ahita apfa. Ariko abantu bane bamfashe ku ngufu.”

Uyu mushakashatsi wa HRW avuga ko yakiriye andi makuru yizewe y’ibirego birenga icumi ariko ngo kubera umutekano mucye atabashije gukusanya akantu ku kandi kuri ibi birego.

Clémentine de Montjoye avuga ko mu bitero bya M23 hari abantu barindwi bishwe, abandi barakomereka mu duce twa Kanombe, Kitshanga, Mushaki muri teritwari ya Masisi.

Human Right Watch ivuga kubera imirwano ya M23,FARDC ndetse n’indi mitwe kuva muri Werurwe 2022 abaturage barenga miliyoni bamaze kuva mu byabo.

Cyakora ibiri muri iyi raporo, HRW ivuga ko byamaganiwe kure n’abavugizi b’umutwe wa M23.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW