Marizamunda yashyikirijwe ububasha na Maj Gen Murasira yasimbuye muri MINADEF

Kuri uyu wa Gatatu Juvenal Marizamunda uherutse kugirwa Minisitiri mushya w’ingabo z’u Rwanda yashyikirijwe ububasha na Maj Gen Albert Murasira yasimbuye.

Juvenal Marizamunda ahererekanya ububasha na Maj General Albert Murasira

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri mushya w’ingabo n’ucyuye igihe wabereye ku kicaro cya Minisiteri y’ingabo giherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Juvenal Marizamunda yatangiye inshingano nshya muri Minisiteri y’Ingabo. Nyuma yo kurahira, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yahererekanyije ububasha na Maj. Gen. Albert Murasira wayoboraga iyi minisiteri kuva muri 2018.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Mubarakh Muganga.

Mu muhango wo kurahirira inshingano nshya, Perezida wa Republika Paul Kagame yasabye abayobozi bashya gukora neza kandi bumva uburemere bw’inshingano bahawe kuko hafi byose bikorerwa Igihugu n’Abanyarwanda.

Yabasabye gufatanya kandi bakuzanya n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye kugira ngo Igihugu kigere ku byo kiba giteze ku bayobozi.

Yagize ati “Iteka aho umuntu agiye hose cyangwa aho aba asanzwe, iyo mirimo ni ukuyikora uko bishoboka, igakorwa neza, igakorwa twumva uburemere bw’izo nshingano, bitewe n’uko hafi byose cyangwa byose tuba tubikorera Igihugu n’abanyarwanda. Abantu mu nzego zitandukanye bagomba gufatanya kugira ngo igihugu kigezweho ibyo kiba gitegereje ku bayobozi.”

Juvenal Marizamunda ahererekanya ububasha na Maj General Albert Murasira


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW