Menya Abapolisi Bakuru n’abato bazamuwe mu ntera

Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye Bakuru ndetse n’Abapolisi bato.

ACP Yahya Mugabo Kamunuga yazamuwe mu ntera

Perezida Kagame yari aherurse guhindura ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza asimbuzwa DCG Felix Namuhoranye.

Assistant Commissioner of Police(ACP) Yahya Mugabo Kamunuga na mugenzi we ACP Felly Bahizi Rutagerura bahawe ipeti rya Commissioner of Police (CP) muri Polisi y’u Rwanda.

Abapolisi barindwi bari basanzwe bafite ipeti rya Chief Superindent of Police( CSP) bazamuwe mu ntera ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP).

Abo ni Francis Muheto, Augustin Kuradupagase, Tom Gasana, Silas Karekezi, Celestin Kazungu, Augustin Ntaganira na Jean Pierre Rutajoga.

Abapolisi 7 bari ku ipeti rya SSP bagizwe ba CSP, 46 bari ba SP bagirwa ba SSP, CIP 120 bazamurwa ku ipeti rya SP, ba IP 329 bagirwa ba CIP, AIP umwe agirwa CIP mu gihe ba AIP bagera kuri 20 bahawe ipeti rya IP muri gipolisi cy’u Rwanda.

Mu bazamuwe mu ntera kandi harimo ba S/SGT 392 bagizwe ba C/SGT, ba SGT 1607 bahawe ipeti rya Senior Sergent (S/SGT) ba Kaporali 869 bahawe ipeti rya SGT ni mu gihe abagera kuri 724 bakuwe kuri PC bagirwa ba Kaporali.

ACP Felly Bahizi Rutagerura yahawe ipeti rya Commissioner of Police

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW