Nka Misa ya mbere Alphonse Munyantwali ni we utorewe kuyobora FERWAFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uwari umuyobozi w’ikipe ya Police FC, Munyantwali Alphonse yatorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, asimbuye Nizeyimana Mugabo Olivier.

Munyantwali Alphonse ni we Perezida mushya wa Ferwafa mu myaka ibiri iri imbere

Ni mu matora yabereye muri Lemigo Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023.

Munyantwali Alphonse wabanje kugeza ku Banyamuryango imigabo n’imigambi ye, yatowe ku majwi 50 kuri 56 batoye. Batanu batoye Oya undi irindi jwi rimwe riba impfabusa.

Bisa nkaho nta cyatunguranye kuko benshi bakibona ko uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, akanayobora Intara y’i Burengerazuba, babonye ko nta kindi kimuzanye uretse kuyobora FERWAFA.

Hari habanje ibikorwa byo kwiyamamaza, aho buri mukandida yageragezaga kugera ku banyamuryango akabasaba ko bazamutora.

Aya matora yabayemo impinduka, kuko buri mukandida agomba kwimamaza ku giti cye, bitandukanye n’uko byahoze ubwo hiyamamazaga gusa Perezida wa Ferwafa ubundi we yamaraga gutorwa agashyiraho itsinda ry’abo bazakorana.

Munyantwali Alphonse wari umukundida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida w’iri shyirahamwe, yabanje guhabwa iminota itanu yo kugeza ku Banyamuryango imigabo n’imigambi ye maze abizeza ko we n’abo bazafatanya bazagerageza kwegereza umupira ba nyirawo.

Munyantwali azaba yungirijwe na Habyarimana Marcel Matiku nka Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoberere, watowe ku majwi 51 kuri 56 na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Telinike nyuma y’uko atowe ku majwi 52 kuri 56.

Perezida mushya wa Ferwafa, yayoboye Akarere ka Nyamagabe imyaka itanu, anayobora Intara y’i Burengerazuba imyaka ine n’igice.

- Advertisement -

Abandi bagize Komite Nyobozi nshya:

Komiseri Ushinzwe Amategeko: Gasarabwe Claudine

Komiseri Ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore: Munyankaka Ancille

Komiseri Ushinzwe Ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru: Habimana Hamdan

Komiseri Ushinzwe Ushinzwe Umutekano n’Imyitwarire myiza mu mikino: Rurangirwa Louis

Komiseri Ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo: Gatsinzi Herbert.

Komiseri Ushinzwe Gutegura amarushanwa: Turatsinze Amani Evariste

Komiseri Ushinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no Gushaka Inkunga: Rwakunda Quinta

Komiseri Ushinzwe Amakipe y’Igihugu: Ngendahayo Vedaste

Komiseri Ushinzwe Imari: Rugambwa Jean Marie

Komiseri Ushinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no Gushaka Inkunga muri Ferwafa: Rwakunda Quinta

Iyi Komite Nyobozi yose igiye kuyobora iri Shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ibiri yuzuza iyacyuye igihe yari iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier.

Bisobanuye ko nibasoza iyi myaka ibiri, hakorwa andi matora azashyiraho indi Komite Nyobozi nshya izatorerwa manda y’imyaka ine.

FIFA yari ihagarariwe na Amaju Pinnick
Eng Dr Moses Magogo uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, yari intumwa ya CAF muri aya matora
Amatora yabaye mu mucyo pe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zéphanie yari umushyitsi mukuru aya matora
Chairman mushya wa APR FC, Lt Colonel Karasira Richard yari ayihagarariye muri aya matora
AS Kigali WFC yari ihagarariwe n’umuyobozi wa yo, Twizeyeyezu Marie Josée
Rayon Sports yari ihagarariwe na Perezida wa yo
Mvukiyehe Juvénal yari ahagarariye Kiyovu Sports
Ibyemezo bimwe bijya gufatwa byahawe umugisha n’abanyamuryango

UMUSEKE.RW