Musanze: Umubyeyi wibarutse abana batatu akeneye ubufasha

*Ubufasha wabunyuza kuri 0789456341, ibaruye ku mazina ya Julienne Nyiranzabonimpa

Nyiranzabonimpa Julienne wo mu Murenge wa Cyuve arasaba ubuyobozi n’abagiraneza kumufasha, nyuma yo kubyara abana batatu icya rimwe atewe impungenge n’ubuzima bwabo kuko avuga ko nta bushobozi bwo kubitaho afite.

Uyu mubyeyi afite impungenge ko atazabasha kwita ku bana be

Uyu mubyeyi w’imyaka 28 ni uwo mu mudugudu wa Karinzi, Akagari ka Kabeza, abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Nyiranzabonimpa Julienne yabana mu buryo butemewe n’amategeko na Harerimana Dieudonné, amuta mu nzu inda y’impanga za batatu igeze mu mezi abiri, ajya kwinjira undi mugore.

Uyu mubyeyi asanzwe nta bushobozi afite kuko atunzwe no guca inshuro, imutunga n’umwana w’imyaka 7 asanganywe, akaba asaba ubufasha ngo abashe kwita kuri abo bana.

Yagize ati “Ndashimira Imana ko nababyaye ariko mfite impungenge ko batazakura kubera ubukene, byangoraga kubona ibidutunga. Mbonye ubufasha, nabarera bagakura ariko ku bwa njye, nta bushobozi mfite rwose.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri byabyaje uyu mubyeyi, Dr. Muhire Philbert yemeje ko abo bana n’umubyeyi wabo bameze neza.

Yagize ati “Nibyo abana bavukiye hano tubashyira mu byuma (Couveuse) kubera ko basaga n’abananiwe ariko twabakuyemo kuko kugeza ubu, bameze neza, nta kibazo bafite ndetse na nyina wababyaye nta kibazo afite.”

Mu butumwa bugufi twahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle asubiza ubwo twamwoherereje tumubaza icyo bafasha uyu mubyeyi, yavuze ko ubufasha budashingirwa ku byiciro by’ubudehe.

- Advertisement -

Ati “Ntabwo dutanga ubufasha dushingiye ku byiciro by’ubudehe. Umuntu ukeneye ubufasha abusaba ku Murenge.”

Kugeza ubu uriya mubyeyi aracyari mu Bitaro bya Ruhengeri aho akiri kwitabwaho n’abana be.

Mu gihe hari umugiraneza wagira icyo abafasha yababona kuri telefoni igendanwa 0789456341, ibaruye ku mazina ya Julienne Nyiranzabonimpa.

BAZATSINDA Jean Claude / UMUSEKE.RW i Musanze