Musanze: Urugomero rw’amashanyarazi ruri muri metero 200 ariko bacana udutadowa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Rwaza, mu Kagari ka Bumara basaba inzego bireba ko zabafasha bagahabwa amashanyarazi kuko n’ubwo baturanye n’urugomero rw’amashanyarazi bo bayabona abaca hejuru gusa.

Urugomero rwa Mukungwa ya kabiri ruri muri metro 200 gusa ariko ntibagira umuriro

Abavuga ibi, ni abaturanye n’Urugomero rwa Mukungwa ya kabiri muri metero 200 gusa, bavuga ko ubwo rwubakwaga muri 2013 hari n’abatanze ubutaka bwabo bahingagaho abandi bakangirizwa imyaka bizeye ko bagiye gutera imbere ariko ubu bakaba babona amashanyarazi abaca hejuru gusa.

Bavuga ko bakora urugendo rurerure bagiye gushesha ifu y’igikoma mu gihe bakabaye bafite imashini isya ibigori n’amasaka, urundi bagiye gucaginga telefoni zabo ndetse ngo no kumva radiyo ntibiborohera kuko kugura amabuye bisigaye bibahenda.

Aha niho bahera basaba inzego bireba ko zabafasha bagahabwa amashanyarazi aho guhora bayabungira kandi baturanye n’aho aturuka.

Turahirwa Seraphine ni umwe muri bo, yagize ati “Ikibazo dufite hano ni umuriro w’amashanyarazi, dufite urugomero hano hepfo gato ariko nta muriro dufite. Mudutumikire, mutubwirire abayobozi ko turi mu icuraburindi, ducana udutodowa, abana bakabura uko basubiramo amasomo.”

Akomeza agira ati“Iyo dukeneye gushesha agafu tujya Mu Kinkware bikadutwara n’isaha yose no gushyirisha umuriro muri telefoni nabo bidusaba urugendo n’amafaranga menshi kandi murabona umuriro uva hano iwacu.”

Hagumimana Jean Damascene nawe yagize ati “Amashanyarazi bayajyana ahandi bayanyujije mu rugo, twarumiwe, reba kuba dufite urugomero rwa Mukungwa ya kabiri ariko tukaba turara mu mwijima kandi iyi santere ubona uburyo ishyushye, muzatubarize rwose impamvu bataduha umuriro kandi duturanye nayo hano muri Bumara.”

Umuyobozi w’ishami rya REG Sitasiyo ya Musanze, Eng. Jasson Munyanziza avuga ko aba baturage bashonje bahishiwe kuko mu gihe cya vuba barahabwa amashanyarazi bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Yagize ati “Muri Musanze dufite umushinga munini turimo gukora mu gucanira ibihumbi birenga 29 by’abaturage, amashanyarazi dutanga aba mu byiciro bibiri. Hari afatiye ku miyoboro migari n’ayo ku mirasire y’izuba kandi muri Musanze nta gice na kimwe kidafite gahunda yo gacanirwa.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Aba baturage ba Rwaza ntabwo basigaye, bitarenze 2024 buri wese azaba afite amashanyarazi nkuko babyemerewe na Perezida wa Repubulika, bashonje bahishiwe, umuriro uzabageraho vuba.”

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dufite umuriro mwinshi mu Gihugu n’ubwo usanga mu bice by’icyaro hari henshi hataragezwa amashanyarazi intego ikaba ari uko bitarenze muri 2024 azaba yahageze hose nk’uko bikubiye mu cyerekezo cy’Igihugu.

Basaba inzego zibishinzwe ko zabafasha bagahabwa amashanyarazi y’urugomero baturanye

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze