Umuhinzi wa kijyambere wo mu karere ka Ngoma avuga ko yiteguye kugera kuri byinshi abikesha ubuhinzi bwa Avoka aho ku mwaka azajya yinjiza agera miliyoni 90 y’u Rwanda.
Ni umugabo witwa Gatera Isaie utuye mu Mudugudu wa Kamvumba mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma akaba ari naho akorera ubuhinzi bwe.
Avuga ko nyuma yo guhugurwa uko bahinga imbuto bya kijyambere n’umushinga wa KIIWP, ngo yahise atangira gukurikiza inama yagiriwe maze atera ibiti 1500 bya Avoka, mu minsi mike aritegura gukirigita ifaranga ritubutse.
Yabwiye UMUSEKE ko mbere yo kwinjira mu buhinzi bwa Avoka mu buryo bugezweho yari afite igiti kimwe yakuragaho ibihumbi 60 Frw buri mwaka.
Mu byo amafaranga yakuye kuri icyo giti yamufashije harimo kurihira umwana amashuri kuva mu mwaka wa mbere w’abanza kugeza asoje ayisumbuye.
Ati “Nize no gukora ifumbire y’imborera maze kuyikora nayifumbije ibiti byanjye n’indi myaka nahinzemo mbona umusaruro mwinshi, maze kubona umusaruro umwe watunze umuryango wanjye undi nsagurira isoko.”
Avuga ko mu gukora ubuhinzi bwa Avoka mu buryo bwa kinyamwuga yigiriye inama yo kugura inkoko kugira ngo ajye abona ifumbire bitamugoye.
Ati “Naguzemo inkoko ijana zitera zinyongerera ifumbire, ibiti byanjye mbifashe neza.”
Avuga ko ashingiye ku kuba giiti kimwe yari asanganywe yarasaruraga ibihumbi 60 Frw buri mwaka ibiti 1500 bya kijyambere azakuraho miliyoni zifatika.
- Advertisement -
Yagize ati ” Mfite ibiti 1500 iyo nkubye n’ibihumbi 60 Frw nkura mu giti kimwe ubwo urumva ko nzakuramo miliyoni 90 Frw ku mwaka, nzazikuramo ndabyizeye kubera ko zirimo zirakorerwa neza.”
Nubwo Intara y’Iburasirazuba ikunze guhura n’ibihe by’izuba ryinshi bikaba imbogamizi ku bahinzi ituma batabona umusaruro uhagije, Gatera avuga ko nta kibazo afite kuko amazi yakuwe mu kabande azanwa mu murima we.
Yagize ati “Ni igitangaza gikomeye cyane kuba amazi yaravuye mu mubande akaba ari mu murima wanjye, igihe cyo kuhira iyo kigeze turuhira, nta mbogamizi mfite.”
Gatera avuga ko kugeza ubu abaguzi basimburanwa iwe bashaka kuzagura uwo musaruro kuko yateye Avoka z’ubwoko bwiza.
Avuga ko usibye kwinjiza ifaranga mu rugo ataziharira ibyiza dore ko ngo nta mwana w’umuturanyi uzahura n’ikibazo cy’imirire mibi cyangwa igwingira.
Ashimira Leta y’u Rwanda ko binyuze mu mushinga wa KIIWP impuguke mu by’ubuhinzi zimufasha gukurikirana ibiti bye kugira ngo bidahura n’ibyonnyi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri aherutse kwizeza abahinzi b’imbuto bo mu turere twa Ngoma na Kayonza bafashwa n’umushinga KIIWP ko Leta izababa hafi, ibashakire isoko ry’umusaruro w’imbuto ndetse n’uruganda ruzazitunganya.
Kugeza ubu umushinga KIIWP wagize uruhare mu iterwa ry’ibiti by’imbuto ibihumbi 440 mu murenge wa Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza ndetse na Remera mu Karere ka Ngoma.
Ni ibiti birimo 160,000 by’imyembe 100,000 bya avoka, 60,000 by’amacunga, 60,000 by’ibifenesi na 60,000 by’ibinyomoro.
Ibyo biti biteye ku buso bungana na hegitari 1337,bugahingwaho n’abaturage bagera ku 4047 bibumbiye mu matsinda 134.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza