Ngororero: Abakora mu nganda z’umuceri baremeye abarokotse Jenoside

Abibumbiye mu Ihuriro ry’Inganda zitunganya umuceri mu Rwanda (Rwanda Forum for rice mill) basuye Urwibutso rwa Nyange banaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagizwe ahanini n’abageze mu zabukuru.

Abarokotse batishoboye bashyikirijwe ibiryo n’ibikoresho by’Isuku

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo abasaza n’abakecuru biciwe ababo, bavuga ko iyo hari abantu baje gusura urwibutso, bakarenzaho no kubaremera bibongerera icyizere n’iminsi yo kubaho.

Musabeyezu Waridrade umwe mu babyeyi barokotse Jenoside utishoboye, avuga ko  bahinze imyaka yumishwa n’izuba ibi bikiyongeraho izamuka ry’ibiciro ku Isoko. akavuga ko iyo babonye abashyitsi baza kubafata mu mugongo bakabaremera bibashimisha.

Ati “Dusanzwe duhabwa inkunga y’ingoboka ya buri kwezi, ubu turakeye kubera ko tubonye inkunga yiyongera kuyo duhabwa buri kwezi.”

Mukagakire Madeleine avuga ko mu ngo za benshi nta biryo birimo, kubera ko ibyo bari kubona byarumbye, akavuga ko baryaga bibagoye.

Ati “Ikilo cy’ibishyimbo kigura 1300frw  icy’umuceri kigura 1400frw kubona ayo mafaranga kuri twe ni ikibazo gikomeye.”

Uyu mubyeyi avuga ko abenshi mu barokotse Jenoside batunzwe n’amafaranga y’inkunga y’ingoboka Perezida Paul Kagame yabageneye.

Ati “Nta muntu muri twe ugira ububiko bw’ibiryo(Stock) ibyo dufungura tubibona bukeye.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Ndagijimana Laurent avuga ko bahisemo gusura Urwibutso rwa Nyange no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, kubera ko muri aka gace hari amateka afite umwihariko.

- Advertisement -

Ndagijimana avuga ko nta handi hantu ku Isi wabona abantu 2000 bicirwa ahantu hamwe kandi bakicirwa mu Kiliziya bikozwe na Padiri witwa ko yihayimana usibye i Nyange.

Ati “Ibihumbi 2 bipfiriye icyarimwe nta hantu bikunze kuba usibye mu Rwanda n’i Nyange by’umwihariko.”

Uyu Muyobozi avuga ko niyo inkuba ikubise, hapfa umuntu umwe cyangwa babiri, i Nyange ho Jenoside yakoranywe ubukana n’ubugome ndengakamere kandi ikorwa n’abihayimana bafatanije n’abari abategetsi icyo gihe.

Ndagijimana avuga ko kuri uyu musozi wa Nyange, hari undi mwihariko w’abana babaye intwari bakanga  kwitandukanya hashingiye ku moko abicanyi babasabaga gukora.

Avuga ko igishimishije uyu munsi nuko abenshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bagejewe imbere y’ubutabera bakaba bari kuryozwa ibyo basize bakoze.

Abari muri iri huriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda bahaye abarokotse Jenoside batishoboye ibiryo n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka Miliyoni n’ibihumbi 400 frw. Baha n’Urwibutso rwa Nyange Miliyoni y’amafaranga y’uRwanda.

Abagize Ihuriro ry’Inganda zitunganya umuceri mu Rwanda bunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Nyange
Umuyobozi w’Ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda Ndagijimana Laurent
Musabeyezu Waridrade umwe mu babyeyi barokotse Jenoside avuga ko bibongerera iminsi n’icyizere cyo kubaho
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Ngororero