Abari mu nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe bose begereye abaturage ngo bumve ibyifuzo bafite, na bo babe babakorera ubuvugizi.
Mu gutangiza icyumweru cyahariwe abajyanama bari kwerekeza mu mirenge yose igize akarere ka Nyamagabe.
Bamwe muri abo bajyanama berekeje mu kagari ka Nyanzoga, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe.
Munyemana Gatsimbanyi Pascal umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yabwiye abaturage bari baje kumva impanuro z’abajyanama ko bakwiye kujyana abana babo ku ishuri
Ati “Iyimijwe n’ikaramu ntiramburura, mujyane abana ku ishuri. Muragoka ariko namwe bazabafasha, bityo mubarinde kujya mu bucukuzi bw’imicanga bakiri bato.”
Abatuye i Nyanzoga bagaragarije abajyanama ko bafite ikibazo cyaho batuye imwe mu midugudu ikaba nta mashanyarazi ifite bityo bishobotse bahabwa umuriro w’amashyarazi bakabafasha kwiteza imbere
Abajyanama bari i Nyanzoga bijeje abaturage ko bagiye kubakorera ubuvugizi kuburyo ibyo basaba bizashyirwa mu bikorwa.
Abajyanama kandi bafatanyije n’abaturage babumbira amatafari umuturage utishoboye kugirango azabashe kubaka igikoni kuko ntacyo afite.
Mu karere ka Nyamagabe kagizwe n’imirenge 17 bityo buri murenge ukaba ufite umujyanama uwuhagarariye.
- Advertisement -
Icyumweru cyahariwe umujyanama gifite insanganyamatsiko igira iti”Umujyanama ijwi ry’umuturage”.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe