Nyarugenge: Umwana yafashwe n’indwara ikomeye, kwituma abikorera muri sonde

Ibyimanikora Elie umwana w’imyaka 2 y’amavuko, yafashwe n’indwara y’amara ajyanwa kwa Muganga baramubaga, inzira y’ahagomba kunyura imyanda bayicisha mu nda ariko bigafata igihe gito, ubu imyaka 2 irashize yitumira ahatarabugenewe.
Murorunkwere avuga ko umugabo yamutanye abana 6 nta bushobozi afite bwo kuvuza uyu mwana
Murorunkwere Angélique Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko batuye mu Mudugudu wa  Rubete, Akagari ka Nyarufunzo, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Murorunkwere n’umwana we ufite ubu burwayi, twamusanze muri Gare ya Nyabugogo asabiriza amafaranga yo kumuvuza, uyu mubyeyi yabwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE ko umwana we yafashwe n’indwara y’amara afite amezi 7 avutse.

Avuga ko yahindaga umuriro umubiri wose akabura uko yituma kuko iyo ndwara y’amara yafunze umuyoboro wo hasi aho imyanda inyura.

Murorinkwere avuga ko nta bushobozi afite kuko umugabo we yamutanye abana 6 arigendera.

Gusa yaje kugira amahirwe abona umugiraneza amwishyurira umusanzu wa mutuweli amujyana kwa Muganga baramubaga ndetse imyanda bayicisha mu nda.

Murorunkwere avuga ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi atigeze abona ubundi bushobozi bwo gusubiza uyu mwana kwa Muganga, kuko no kubona ibitunga abana bagenzi be bisaba kuza gusabiriza.

Ati “Icyo gihe ndi mu Bitaro nandikiye Umurenge umpa ibihumbi 15 byo gukodesha inzu ducumbitsemo.”

Avuga ko nta ngeso agira yo gusabiriza kuko aribwo bwa mbere ageze muri gare ya Nyabugogo azanywe no gushakisha uwamugirira impuhwe akamuha amafaranga yo kongera kuvuza uyu mwana.

Avuga ko iyo yongeye gusubira gusaba Ubuyobozi bw’Umurenge Murenge wa Mageragere ko bwamushakira ubushobozi bwo gusubiza uyu mwana kwa Muganga, nta bufasha bamuha.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko operasiyo abaganga bakoreye uyu mwana bayita (Colostomy) mu rurimi rw’amahanga kuko babikora kugira ngo ufite ubu burwayi abone aho yitumira mu buryo bworoshye.

Ati “Ishobora kwifunga kubera ikibazo cy’amara, ikibyimba umuntu afite cyangwa yaravutse mu kibuno hadafunguye.”

Dr Muvunyi avuga ko bitewe n’impamvu muganga yabonye amara bayafunga, umurwayi agasigara anyuza umusarani mu nda.

Cyakora iyo ya mpamvu yavuyeho amara bongera kuyasubiza mu mwanya wayo uwari urwaye akitumira mu mwanya wabugenewe kandi agakira.

Dr Muvunyi yagiriye inama uyu mubyeyi gusubiza umwana kwa muganga, akareka kubangamira uburenganzira bw’umwana.

Ubwo twateguraga iyi Nkuru twagerageje kuvugisha Gitifu w’Umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas  kugirango tumenye niba iki kibazo akizi, tumuha ubutumwa bugufi ndetse n’ifoto y’uburwayi bw’uyu mwana ariko ntiyasubiza.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW