Nyaruguru: Abakoze Jenoside basangiye  umurima n’Abayirokotse

Bamwe mu bakoze Jenoside bakaza kwemera icyaha, bagasaba imbabazi, bo mu Murenge wa Ngoma,mu Karere ka Nyaruguru,kuri ubu basangiye umurima n’abayirokotse muri gahunda yiswe “Amataba y’Abakuru.”

Umurima uhuje Abakoze jenoside n’abayirokotse nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge

Ni gahunda igamije gusana imitima y’abakoze jenoside n’abayirokotse ndetse n’ababakomokaho,hagamijwe ubumwe n’ubwiyunge.

Rutabana Augustin, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  wibumbiye mu itsinda ry’Amataba y’Abakuru.

Uyu avuga ko mbere yo kujya mu itsinda, yari afite ibikomere ndetse ko kuri ubu yabikize, we na bagenzi be basigaye bahurira mu bikorwa bitandukanye birimo n’umurima bahinzemo ibishyimbo.

Ati”Nubwo iyo nkingi y’amahoro yarimo,wabonaga harimo amacenga.Abacitse ku icumu rya Jenoside hari igihe bahuraga n’ibigeregezo cyane cyane mu gihe cyo kwibuka.Kugeza uyu munsi twaratinyukanye, niyo muri kumwe muri babiri, no muri Gacaca hari ibyo bahishaga ariko ubu dusigaye tuganira, akakubwira ngo byagendaga gutya na gutya.Ubu ni ukuvuga ngo ni Bukuru na Butoya.”

Ugerashebuja Tharicisse wo mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Ngoma,yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside ariko aza kurekurwa nyuma yo kwirega no gusaba imbabazi.

Avuga ko Amataba y’abakuru yamufashije gukira ipfunwe yari afite ndetse ko kuri ubu hari ibikorwa asangiye nabo yahemukiye.

Ati”Amataba y’abakuru, twubakiye ku bumwe n’ubwiyunge.Tugifungurwa tugahura n’abacitse ku icumu rya Jenoside,twaratinyanaga ariko ubu nta gutinyana tukigira, turasangira, turasabana,duhana abageni,ubu nta kibazo gihari.”
Akomeza agira ati” Mbere twarahuraga, buri umwe agakata undi, akishisha undi, utakenera gusangira nuwo wahemukiye.Uwo wahemukiye atakwifuza kubona mu maso he.Njye ntaragana iri tsinda, nari mfunze mu mutwe , numvaga mpuye n’umuntu wamfungishije, nkumva mbuze aho nkwirwa.”

Avuga ko yafunguwe mu mwaka wa 2007,ahita agana mu itsinda rihuje abacitse ku icumu rya Jenoside n’abafunguwe , bashinga itsinda bise Inkingi y’Amahoro, nyuma bagana mu itsinda ry’Amataba y’Abakuru.

- Advertisement -

Kugeza ubu bagize itsinda ry’abantu 40,bagizwe n’abakoze Jenoside n’abayirokotse bakora ibikorwa bitandukanye birimo no guhingirana ndetse bafite umurima ubahuza.

Ati” Buri wa Kane turahura, tugakora ikimina cyo kwizigama, amafaranga twizigamye dufite igitabo ajyaho, ikinjiye kirandikwa.Yaba agiye kurara mu ihinga, tukagira igikorwa tumukorera cyo kumuhingira.Dufite amatsinda ahingirrana rimwe mu cyumweru.”

Umukozi wa Association Modeste et Innocent,wahuje iri tsinda, Pasitori Anicet Kabarisa, asobanura ko iyi gahunda igamije kongera gusana imitima yari yarakomeretse.

Yagize ati “Ameteka igihugu cyay cyanyuzemo,imitima  myinshi yarasenyutse, ni ukongera gufasha Abanyarwanda kuzura umubano,gushyira hamwe no kongera kubaka imitima. Imitima yarasenyutse, ari iy’abarokotse Jenoside, ndetse no muri iyi minsi hari ihungabana ku kuba warambukiranyije muri icyi kinyejana cyahuye n’ibyo bibazo.”

Avuga ku musaruro umaze kugerwaho yagize ati “Umusaruro umaze kugerwaho ni mwinshi. Ikintu cya mbere ni ugutuma imitima yongera gusubira mu gitereko, ikindi ni ukomora ibikomere.Kuko ntabwo iterambere rishoboka hatabayeho komorana ibikomere.Ikindi iyo ibikomere bidakize neza, bibyara uburwayi bwo mu mutwe.”

Pasitori  Kabarisa asobanura impamvu yo kwita  iryo tsinda ” AMataba”  ko agamije kongera kubanisha abanyarwanda.

Yagize ati “ Kubona umuntu wakwiciye abantu, muri mu itsinda, mwunze ubumwe,tuvuga ko ni ukubanza guhantanura utununga tw’urugomo,tugatinda n’ibikombe by’amaganya hanyuma tugahurira mu mataba. Amataba ni ahantu abantu baba bavuga rumwe, bashyize hamwe,babwizanya ukuri.Ikindi urwicyekwe ruba rwamaze gushira muri bo.”

Raporo y’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge yo mu mwaka wa 2021, igaragaza ko Abanyarwanda bamaze kwiyunga ku gipimo cya 94.7 % kandi babanye mu mahoro.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW I NYARUGURU