Ibiro bya Perezida muri Leta zunze ubumwe za America byatangaje ko Joe Biden ntacyo yabaye nyuma yo kugwa nk’umutumba mu ruhame.
Ku wa Kane taliki 01, Kamena, 2023 arimo gutanga impamyabumenyi, Perezida Joe Biden yatezwe n’agafuka karimo umucanga agwa ku butaka nta rutangira.
Yari amaze kuvuga ijambo rishimira abasoje amasomo ya gisirikare kuri US Air Force Academy, muri leta ya Colorado.
Biden, ni Perezida ushaje cyane mu bayoboye America, afite imyaka 80 y’amavuko, abamurinda bagerageje kumuhagurutsa ariko kugwa byo byari byarangiye.
Yabaye nk’utebya ati “Nyerejwe n’agafuka k’umucanga.”
Abarebaga Biden agwa bakutse umutima, ariko bahumurizwa no kubona yongeye guhagarara ku maguru ye.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’Amerika witwa En LaBolt yanditse ko Biden ‘ameze neza.’
Abahanganye na Biden muri Politiki y’Amerika bavuga ko ashaje cyane ku buryo ibyo aherutse gutangaza by’uko azongera kwiyamamariza kuyobora Amerika akwiye kubireka.
Diden si ubwa mbere agwa, hari ubwo yahushije escalier zijya mu ndege nabwo aruhukira hasi. Si we Perezida w’Amerika wenyine uguye, Gerald Ford yigeze kugwa na we ahushije escalier ari kumanuka mu ndege.
- Advertisement -
Inkuru yo kugwa kwa Biden yanyuze amatwi ya Donald Trump ushobora kuzahangana na we mu matora ataha. Yamukinnye ku mubyimba avuga ko ibyabaye bisekeje.
Ati “Nizere ko ntacyo yabaye (atakomeretse).” Trump ufite imyaka 76, yavuze ko ibyabaye kuri Biden atari urugero rwiza ku bandi. Ati “Ugomba kwigengesera kubera ko ntiwakwifuza ko biriya biba. Ni yo byasaba ko ugenda unyonyomba urabikora.”
BBC ivuga ko Trump, yagereranyaga kunyonyomba nk’uko yigeze kubikora mu 2020 benshi bakabyibazaho.
Icyo gihe mu ishuri rya gisirikare US Military Academy riri ahitwa West Point, muri Leta ya New York, inzira igana ahavugirwa ijambo yaranyereraga, bisaba Trump kugenda ashinze amano bamwe bibaza ku buzima bwe niba bumeze neza.
BBC
UMUSEKE.RW