Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Recep Tayyip Erdoğan

Perezida was Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Ankara muri Turukiya ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 2 Kamena 2023 aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida, Recep Tayyip Erdoğan wa Turukiya kuri uyu wa Gatandatu.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko Perezida Kagame yageze Ankara mu murwa mukuru wa Turukiya, agiye kwifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro mu irahira rya Perezida Erdogan.

Recep Tayyip Erdoğan yatsindiye manda ya gatatu yo kuyobora Turukiya, nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’amatora yari ahaganyemo na Türkiye Kemal Kilicdaroglu, batavuga rumwe nyuma y’uko tariki 14 Gicurasi mu cyiciro cya mbere Erdoğan na Kemal nta n’umwe wabashije kugeza ku bwiganze bwa 50% by’amajwi asabwa ngo atsinde.

Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, nibwo hemejwe ko Erdoğan ari we watsinze n’amajwi 52.16%.

Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya Mevlüt Çavuşoğlu, wari mu ruzinduko mu Rwanda amuha intashyo za mugenzi we, Recep Tyyip Erdoğan.

Usibye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibi bihugu byombi, n’abayobozi bakuru babyo nabo basanganywe umubano wihariye bikagaragarira mu ishoramari ry’ibigo byo muri Turukiya, risaga miliyoni 500 z’Amadolari mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi.

Ibigo byo muri Turukiya kandi byagize uruhare rukomeye mu mirimo yo kubaka Kigali Convention Centre, BK Arena, kuri ubu barimo kuvugurura Stade Amahoro ndetse bafitanye n’imikoranire mu bwikorezi.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW