Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko atagifite ubwandu bwa Covid-19.

Hari hashize iminsi igera kuri 11 abaganga bagaragaje ko Perezida Museveni yanduye Covid-19.
Mu magambo akunze gukoresha atebya, Museveni yavuze ko “umusaza yasoje urugamba yari ahanganyemo n’umwanzi.”
Ku itariki 07 Kamena, 2023 Perezida Museveni yari yagaragaje ibisubizo by’abaganga byerekana ko yanduye Covid-19 bituma hatangira amagambo y’impuha ku mbuga nkoranyambaga, hari abavuze ko yaba arembye cyane.
Ku cyumweru, nk’uko muri iyi minsi yakunze gukoresha Twitter anyomoza abavuga ko arembye, yanditse ko yakize Covi-19.
Yasabye abaturage ba Uganda kwirinda ibishyira mu kaga ubuzima bwabo harimo kunywa itabi n’inzoga, abasaba kujya barya ibiribwa bya kinyafurika.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS/WHO wamaze gukura Covid-19 mu byorezo byugarije isi, ariko iyi ndwara ntabwo yarangiye burundu.
UMUSEKE.RW