Perezida Museveni ntakigaragaza ibimenyetso bya Covid-19

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko atagifite ubwandu bwa Covid-19.

Perezida Yoweri Museveni ntakigaragaza ibimenyetso bya COVID-19

Hari hashize iminsi igera kuri 11 abaganga bagaragaje ko Perezida Museveni yanduye Covid-19.

Mu magambo akunze gukoresha atebya, Museveni yavuze ko “umusaza yasoje urugamba yari ahanganyemo n’umwanzi.”

Ku itariki 07 Kamena, 2023 Perezida Museveni yari yagaragaje ibisubizo by’abaganga byerekana ko yanduye Covid-19 bituma hatangira amagambo y’impuha ku mbuga nkoranyambaga, hari abavuze ko yaba arembye cyane.

Ku cyumweru, nk’uko muri iyi minsi yakunze gukoresha Twitter anyomoza abavuga ko arembye, yanditse ko yakize Covi-19.

Yasabye abaturage ba Uganda kwirinda ibishyira mu kaga ubuzima bwabo harimo kunywa itabi n’inzoga, abasaba kujya barya ibiribwa bya kinyafurika.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS/WHO wamaze gukura Covid-19 mu byorezo byugarije isi, ariko iyi ndwara ntabwo yarangiye burundu.

UMUSEKE.RW