Perezida Museveni yatangiye ubuzima bwo kwiheza mu bandi

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, byatangaje ko Perezida Yoweri Museveni, yatangiye ubuzima bwo mu kato nyuma yo gusuzumwa bagasanga afite Covid-19.

Perezida Museveni yishyize mu kato

Perezida Yoweri Kaguta Museveni “ntabwo ari hano mu minsi iri imbere kuko yatangiye kubahiriza akato yishyizemo i Nakasero.”

Ni ubutumwa Ibiro bya Perezida Museveni byacishije kuri Twitter byongeraho ko “ari inshuro ya mbere Museveni abuze ku kazi kubera uburwayi”.

Kuri uyu wa Gatanu muri Uganda ni Umunsi w’Intwari, ntabwo Perezida Yoweri Museveni aboneka mu ruhame, ibiro bye byifurije Abanya-Uganda umunsi mwiza.

Umwe mu bayobozi muri Uganda, Diane Atwine, ku wa Gatatu yatangaje kuri Twitter ati: “Uyu munsi…Perezida bamusanzemo Covid-19.”

Museveni yari yagize ibimenyetso bimeze nk’ibicurane byoroheje.

Ku wa Kane ubwo umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba yasuraga ingabo za Uganda ziri muri Somalia, yifurije umubyeyi we gukira vuba, ndetse kimwe n’abandi baturage ba Uganda bagiye bagaragaza ko bifurije Museveni gukira.

Abaturage ba Uganda bifirije Perezida Museveni gukira nubwo atarembye

UMUSEKE.RW