Umuyobozi w’ikipe y’Ingabo, Lt Général Mubarakh Muganga, yazamuwe mu ntera n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Ku wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, ni bwo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, hasohotse Itangazo rivuga impinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame wazamuye mu nzego abasirikare bamwe.
Izi mpinduka, zigaragaza ko Lt Général Mubarakh Muganga unayobora APR FC, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda avuye ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
Lt Général Mubarakh Muganga yafashe ubuyobozi bwa APR FC muri Mutarama 2021, asimbuye nyakwigendera Lt Général Jacques Musemakweli yari abereye Visi Perezida.
Ni muntu ki mu bya gisirikare?
- Lt Général Mubarakh afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere [Bachelor’s Degree (A0) in Public Administration].
- Mu 2012 yasoje amasomo ye muri Kaminuza y’Imiyoborere ya Gisirikare, PLA yo mu Bushinwa.
- Mu 2012 yasoje amasomo mu bya Science n’imiyoborere muri Kaminuza ya Tsinghua yo mu Bushinwa.
- Mu 2008, yasoje amasomo muri Kaminuza ya Nasser Higher Military Academy na Collège yigisha iby’intambara mu gihugu cya Misiri.
- Mu 2007 yasoje amasomo mu bijyanye no gucunga umutekano ku rwego mpuzamahanga.
- Mu 2007 yasoje amasomo y’abayobozi bashinzwe ubutumwa no kubungabunga Amahoro.
- Mu 2006 yakoze amahugurwa mu bya Demokarasi no kubungabunga Amahoro, yabereye muri Kenya.
- Mu 2005 yakoze amahugurwa mu bya Gisirikare yabereye i Lusaka muri Zambia.
- Mu 1988-1989 yasoje amasomo mu bya Gisirikare yabareye i Jinja muri Uganda.
ANDI MAKURU ARI MURI IYI VIDEO
Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda umwanya yasimbuyeho Gen Jean Bosco Kazura, wari wagiye kuri uyu mwanya mu 2019.
Maj Gen Vincent Nyakarundi wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
- Advertisement -
Abandi bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame, ni Juvénal Marizamunda wagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbuye Major Général Albert Murasira. Marizamunda Juvenal yahoze ari umusirikare muri 2014 aza kwimurirwa muri Polisi y’u Rwanda, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.
Yabaye Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere nyuma agirwa Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).
UMUSEKE.RW