Tshisekedi yikomye kiliziya Gatolika ko ishaka “Kuyobya” abaturage

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yanenze Kiliziya Gatolika avuga ko  harimo ‘abayobya’ bashobora gusenya ubumwe bw’igihugu, cyane cyane muri uyu mwaka w’amatora.

Tshisekedi yikomye kiliziya gatorika avuga ko ishaka gucamo aabaturage ibiced(Photo : Radio okapi.net)

Tshisekedi yatangaje ibi ku Cyumweru i Mbuji-Mayi nyuma ya misa yo kwizihiza yubile y’imyaka 25 umwepiskopi waho Emmanuel-Bernard Kasanda.

Yavuze ibyo nyuma y’uko mu cyumweru gishize inama y’abasenyeri gatolika bo muri DRC inenze ubutegetsi bwe n’uburyo ibintu byifashe mbere y’amatora.

Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko ashaka “kuburira igice kirimo kuyobya muri kiliziya gatolika”.

Ati: “Ni ukuyobya navuga ko guteye inkeke, cyane cyane muri uyu mwaka w’amatora… Kiliziya igomba kuba hagati y’Abanyecongo. Igomba kwigisha urukundo, ubumwe n’uburinganire.”

Kuri we kiliziya igomba kuguma mu butumwa bwayo bwo kwigisha amahoro no kutabogama.

Gusa avuga ko abona irimo abantu “bafashe umurongo ushobora gucamo igihugu ibice”.

Mu gihe hasigaye amezi atandatu ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, inama y’abasenyeri muri iki gihugu yavuze ko “hari umwuka mubi”.

Itangazo ry’aba basenyeri rivuga ko kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, igihugu “cyagumye mu bibazo bya politike bihora bigaruka, kandi imwe mu mpamvu ni ikibazo cyo gushidikanya ku nzego n’abazikuriye niba byemewe n’amategeko”.

- Advertisement -

Aba basenyeri bavuze ko kuva Tshisekedi agiye ku butegetsi mu 2019, “ibintu byasubiye inyuma bibabaje harimo guhohotera abigaragambya batavugarumwe n’ubutegetsi, gutambamira ubwisanzure bw’abatavugarumwe n’ubutegetsi, gushaka gushyiraho amategeko avangura, gukoresha ubucamanza no gufunga abantu binyuranyije n’amategeko”.

Aba basenyeri basabye abaturage “kudashukwa”, bagatora mu bwisanzure, babasaba kandi kuba maso ntibakoreshwe nabi “nko mu matora ya 2018”.

IVOMO:BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW