Rusizi: Abarezi n’abanyeshuri bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside

Rusizi: Abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri mu murenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baremera inka umwe mu bari abasirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Twagirayezu Antoine waremewe inka

Twagirayezu Antoine waremewe inka yagaragaje imbamutuma, apfukama imbere y’abarezi n’abanyeshuri arabashimira, anashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame ku mpanuro yabahaye ubwo bari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Yagize ati “Ndabashimiye murakoze cyane, mfukamye nshimira Imana itumye tukiriho, yaduhaye umuyobozi w’iki guhugu wayoboye urugamba, yaduhaye urugero rwiza atubwira ko ingabo za FPR tutari kurwanirira ubwoko, turi kurwanirira Umunyarwanda aho ava akagera”.

Jean Pierre umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yashimiye abarezi ku gikorwa cyiza bakoze, anabasaba gukomeza gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Ati “Mwakoze igikorwa cy’ubutwari cyo kuremera umwe mu bahagaritse Jenoside, batanze amaraso. Ndabasaba gukomeza kudufasha kubaka igihugu”.

Umurenge wa Kamembe ni umwe mu mirenge y’umujyi w’akarere ka Rusizi, urimo ibigo by’amashuri 14.

MUHIRE Donatien 
UMUSEKE.RW