Rusizi: Imiryango 24 y’abarokotse Jenoside yahawe inzu

Ku wa 28 Kamena 2023 mu Mudugudu wa Tuwonane, Akagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe ho mu Karere ka Rusizi, hatashywe inzu 24 zubakiwe imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzu zatashye ziteye amabengeza

Iyi miryango yubakiwe ntaho gukinga umusaza yagiraga, abandi bari batuye mu nzu zishaje, Bose bashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Mukakarekezi Thacienne ni umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko wo mu murenge wa Gihundwe yagize ati “Ubu ndishimye nabaga mu nzu iva njyenyine, simbone uwo tuvugana none ngeze ahantu heza Kagame ampaye, Imana izamuhe amahoro n’imigisha”.

Mukankusi Monique yabaga mu Murenge wa Nkombo yaramaze imyaka 20 aba mu nzu ishaje cyane nawe yatujwe mu mudugudu wa Gatsiro.

Yagize ati” Inzu narintuyemo yarishaje ihagaze ku musozi igiye guhirima, sinzi uko navuga ibyishimo mfite, Nyakubahwa Kagame ampaye inzu yo kubamo ikomeye Imana imuhe umugisha ajye abona ubyo afashisha abakene”.

Dr.Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yasabye aba baturage bacitse ku icumu rya Jenoside mu 1994, batujwe gukomeza gusigasira izi nzu bahawe, bahuza urugwiro babifatanya no gusenga Imana.

Yagize ati” Mujye musohoka muri izi nzu nziza mutarame muganire, nti mukabeho mudasenga Imana, gusenga ni ibyambere”.

Iyi miryango yatujwe muri izi nzu yavanywe mu mirenge 4 yo mu karere igizwe n’abantu108, buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bashimiye Perezida Kagame wabahaye inzu nziza

 

- Advertisement -

Bacinye akariho bishimira ibyiza bagejejweho

 

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi