Rwanda: Abikorera basesenguye uko  babyaza umusaruro Isoko Rusange rya Afurika

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abikorera bagaragarrijwe amahirwe ari mu isoko Rusange rya Afurika

Bamwe mu bikorera bo mu Rwanda  bagaragarijwe  amahirwe ari mu kubyaza umusaruro Isoko Rusange  rya Afurika, n’imbogamizi zikirimo zirimo n’ibikorwaremezo bidahagije.

Abikorera bagaragarrijwe amahirwe ari mu isoko Rusange rya Afurika

Mu biganiro byahuje Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’abacuruzi n’abagize Umuryango uharanira ukwigira kwa Afurika (Panafrican Movement) kuri uyu wa 31 Gicurasi, hasuzumwe amahirwe akubiye mu Isoko Rusange rya Afurika n’imbogamizi zituma Abanyarwanda batayabyaza umusaruro.

Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council: EABC), Dennis Karera, asanga Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro Isoko Rusange rya Afurika, bohereza ibicuruzwa mu bihugu bindi bya Afurika.

Ati” Dufite amahirwe menshi,icya mbere ni uko iri soko dushobora kurishyiramo ibicuruzwa dukorera hafi mu Rwanda, tukabyohereza hanze. Icya kabiri ni uko twafata ibikorerwa ahandi,ari  ibikoresho by’ibanze (law materisls), byagera hano bakongeraho agaciro, bikagira icyo bidusigiye.

Akomeza agira ati “Iyo twongera agaciro  biduha akazi, tuba dukoresha inganda, dukoresha umuriro  byose bya hano. Rero dufite  uburyo bwinshi iri soko ryatwungukira.Ni tugererageze turi byaze umusaruro.”

Denis Karera  agaragaza ko nubwo hari amahirwe yo kuribyaza umusaruro, hari imbogamizi zitandukanye zirimo no kugira amakuru kuri ryo.

Ati”Icyo nkeka bwa mbere ni ukurisobanukirwa neza , iri soko kugira barikoreshe bihagije ni ukibanza kurisobanukirwa. Nibura naho utamenya byose ariko ukamenya iby’ibanze. “

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) igaragaza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 17%, mu gihe ubwo bigirana n’ibihugu byo muri Aziya buri kuri 59% ndetse na 68% bigirana n’ibihugu by’u Burayi.

Kuri Denis Karera asanga Abanyafurika bakwiye guhahirana ubwabo, bizafasha kugera ku ntego zayo.

- Advertisement -

Ati”Niducuruzanya hagati yacu neza, bariya b’iBurayi bazajya ku ruhande.Dukwiriye gucuruzanya hagati yacu ubwacu  ni byo  byaduteza imbere. Kimwe ni uburangare bwa Afurika, baradukangura ariko ntidukanguka, ubukene buradukangura ntibidukanguka.”

Komiseri w’Ububanyi n’Amahanga muri Panafrica Mouvement,Micheal  Shyaka Nyarwaya,  nawe asanga  Isoko rusange rya Afurika ari amahirwe akomeye ku banyarwanda.

Ati” Isoko rusange ni inyungu ku banyarwanda, Abanyafrica . Kandi ni inyungu mu byiciro bitandukanye .

Shayaka Micheal nawe agaragaza imbogamizi zitandukanye zikirimo zitandukanye zirimo n’ibikorwaremezo .

Ati”Iri soko nubwo ari amahirwe akomeye  harimo imbogamizi nk’ibihugu bimwe bitaroroshya Visa kugira ngo babashe kugenda byoroshye,ibikorwaremezo n’abantu bifuza kujyana ibintu mu mahanga. Nubwo uRwanda rukora ibishoboka byose , dukwiye kuba dufite indege nyinshi, gari ya moshi , kuko zituma ibintu bigenda byoroshye.”

Avuga ko kugeza ubu hakomeje ibiganiro bituma ubuhahirane hagati y’Abanyafurika bugerwaho.

Shyaka Micheal asanga Abanyarwanda bakwiye kugerageza gusobanukirwa imiterere y’iri soko.

Ati”Kugira ngo isoko rusange rishyirwe mu bikorwa ni uko Abanyarwanda twese duhaguruka, tukamenya ko kuva ku Mududugudu , ibyo yahinze, hari amahirwe yo kugera ku rwego rw’igihugu ariko bikanambuka mu mahanga kugira ngo ducuruze, dutere imbere,iri soko turifate.”

Nubwo hari imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa rya AfCFTA, ibihugu bya Afurika byihaye icyerekezo cya 2064 cy’uko Afurika izaba ifite isoko rihuriweho rizongera ishoramari, imirimo mishya muri Afurika ndetse rikongera iterambere ry’ubukungu ku mugabane.

Muri Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA) yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Muri Nyakanga  2022 u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bitandatu bigiye gutangira gukorana ubucuruzi hageragezwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Ibindi bihugu bizageragerezwamo ibikorwa by’iri soko rusange rya Afurika ni Cameroon, Misiri, Ghana, Kenya, Mauritius na Tanzania.

Ibi bihugu byatoranyijwe mu bisaga 36 byari byohereje ubusabe bw’uko nabyo byakwinjira muri iyi gahunda y’igerageza rya AfCFTA.

Mu ntego za mbere za AfCFTA, ni ukongera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu ndetse hakabaganywa amafaranga atangwa mu kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe cya Afurika bijya mu kindi ku rugero rwa 97%.

Shyaka Micheal asanga kugira ngo Isoko Rusange rya Afurika kugira ngo rigerweho hakenewe ibikorwaremezo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW